skol
fortebet

Perezida Museveni na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga basabwe kwegura

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Abadepite 7 bo mu gihugu cya Uganda bavuze ko Perezida w’ iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga Sam Kutesa bakwiye kwegura kubera ko bongeye gushinjwa ruswa.
Ibi bitangajwe nyuma ya raporo iherutse kugaragaza ko Umushinwa, Chi Ping Patrick Ho ukora ibijyanye n’ ingufu ya yahaye ruswa Perezida Museveni na Kutesa kugira yemererwe gukorera muri Uganda.
Aba badepite babitangarije mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabereye mu mugi wa Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 22 (...)

Sponsored Ad

Abadepite 7 bo mu gihugu cya Uganda bavuze ko Perezida w’ iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga Sam Kutesa bakwiye kwegura kubera ko bongeye gushinjwa ruswa.

Ibi bitangajwe nyuma ya raporo iherutse kugaragaza ko Umushinwa, Chi Ping Patrick Ho ukora ibijyanye n’ ingufu ya yahaye ruswa Perezida Museveni na Kutesa kugira yemererwe gukorera muri Uganda.

Aba badepite babitangarije mu kiganiro n’ abanyamakuru cyabereye mu mugi wa Kampala kuri uyu wa Gatatu tariki 22 ugushyingo 2017.

Bati “Perezida Museveni na Kutesa bakwiye kwegura bagatanga amahirwe yo gutunganya igihugu. Vuba dushobora kumva impapuro zita muri yombi Perezida wacu na Kutesa.”

Depite Lwemiyaga yunzemo ati “Reka turebe niba Kutesa yajya Washington…ntabwo yajyayo yahita abafatwa kuko arashakishwa”

Abadepite bari muri icyo kiganiro n’ abanyamakuru ni John Baptist Nambeshe, Nabilah Nagayi, Patrick Nsamba, Monicah Amoding, Barnabas Tinkasiimire, James Kaberuka, Theodore Ssekikubo na Gerald Karuhanga.

Iyo raporo ivuga ko ubwo aheruka gutorwa Perezida Museveni yakiriye impano ivuye kuri Ho gusa umunyamabanga mukuru wa Museveni arabihakana.

Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri Kutesa ari ku mugabane w’ Uburayi mu ruzinduko rw’ akazi, ikongeraho ko nta wamenya niba azagaruka mu gihugu.

Mu ntangiro z’ uku kwezi Kutesa yatunzwe agatoki na raporo ya ‘Paradise Papers’. Paradise Papers ni raporo yakozwe n’ umuryango w’ abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ku Isi, International Consortium of International Journalists (ICIJ). Iyi raporo igaragara abayobozi bakomeye bakwepa imisoro amafaranga bakajya kuyabitsa muri za banki zo mu birwa.

Muri 2010 Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ umutungo wa Leta ya Uganda yashinje Minisitiri Kutesa ko kuba yarahawe miliyari 9 z’ amashilingi mu buryo butasobanutse.

Kutesa ashinjwa kuba yahawe n’ umushinwa Ho ruswa ya miliyari 1,8 mu mashilingi ya Uganda.

Ibitekerezo

  • Muli Afrika henshi,Abadepite nta ngufu bagira.Zifitwe na army and police.Iyo bitaba Army,Mugabe yari kuzavaho apfuye.Ahenshi muli Afrika,Parliaments are only there for cosmetic reasons kugirango abazungu baturebe neza.Ariko ubutegetsi buba bufitwe na army and police.Niyo mpamvu umuhungu wa M7 ariwe utegeka presidential guard.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa