skol
startimes

Perezida Museveni yahinduriye imirimo umuhungu we

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 December 2020 Yasuwe: 5108

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yahinduriye imirimo umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari usanzwe ari umujyanama we wihariye.


Kuva muri 2017 Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni, yari Umujyanama we wihariye mu bijyanye n’ibikorwa byihariye, inshingano yahawe nyuma yo kuzamurwa mu ntera avanywe ku ipeti rya Maj Gen.

Kuri ubu rero uyu akaba yagizwe umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kumurinda se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Special Forces Command (SFC) n’umujyanana we wihariye mu by’umutekano.

Si ubwa mbere Muhoozi ayoboye SFC kuko mbere y’uko ahabwa inshingano zo kugira inama Museveni yari asanzwe ari umuyobozi w’uriya mutwe kuva mu mwaka wa 2008.

Gen Muhoozi yasimbuye kuri ziriya nshingano Maj Gen James Birungyi woherejwe mu bikorwa byihariye mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Mu yandi mavugurura, Perezida Museveni yirukanye ku mirimo Maj Gen Sabiiti Muzei wari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, amusimbuza Maj Gen Paul Lokech.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso yavuze ko Maj Gen Muzei yasubiye gukorera ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda, mu gihe IGP Martin Ochola Okoth yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Polisi ya Uganda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri w’intebe wa Congo Ilunga mu mazi abira

Abadepite ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basinye icyemezo cyo...
24 January 2021 Yasuwe: 6593 0

Ingabo za Uganda zivuganye Abarwanyi 189 ba Al Shabaab

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Deo Akiiki kuri uyu...
23 January 2021 Yasuwe: 5588 0

Leta y’u Burundi niyo iri gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu iyicwa rya...

Polisi y’u Burundi iheruka kwereka itangazamakuru abagabo batatu n’umugore...
23 January 2021 Yasuwe: 8757 0

Ibiteye amatsiko ku mukobwa ukiri muto w’umwiraburakazi watangaje benshi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2021, Amanda Gorman...
22 January 2021 Yasuwe: 6490 0

James yaribeshye ajugunya Disike iriho Miliyari z’Amanyarwanda zisaga...

James Howells ufite imyaka 35, ku bw’impanuka yajugunye disiki ye ifite...
22 January 2021 Yasuwe: 6405 0

Uwari Minisitiri mu biro bya Perezida wa Afurika y’Epfo yishwe n’ingaruka za...

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, Jackson Mthembu wari Minisitiri mu biro bya...
22 January 2021 Yasuwe: 3147 0