Perezida Museveni yatangaje impamvu ikomeye yatumye ajya muri Angola guhura na perezida Kagame

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2019 Yasuwe: 12713

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ko yaganiriye na Perezida Kagame ku byerekeye umupaka wa Gatuna ndetse ngo ibiganiro birakomeje ku buryo mu minsi iri imbere ikibazo cy’imipaka kizakemuka burundu.

Ubwo Museveni yaganiraga n’abanyamakuru ahitwa Kabale nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana n’abayobozi b’agace ka Kigezi kuwa kabiri w’iki Cyumweru,yavuze ko ibiganiro hagati yabo n’u Rwanda ku byerekeye gufungura umupaka wa Gatuna no kongera korohereza abacuruzi bakomwe mu nkokora n’ihagarikwa ry’umupaka wa Gatuna wafunzwe by’agateganyo ngo ubanze wubakwe bikomeje ndetse iki kibazo gishobora gukemuka burundu .

Yagize ati “Duherutse guhurira muri Angola n’ umuyobozi w’ u Rwanda tuganira ku kibazo cy’ umupaka. Mukiturekere. Ibiganiro bizakomeza kugeza gikemutse burundu. Singombwa ko dukomeza kuvuga ku maradiyo icy’ ingenzi ni ugushaka uko ikibazo gikemuka”.

Iki kibazo cyatumye njya muri Angola guhura na Perezida Kagame gusa ntabwo ndibubabwiye ibyo twaganiriye”.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko bwahagaritse by’agateganyo umupaka wa Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka kugira ngo wubakwe neza.

Amakamyo manini atwara ibicuruzwa yasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe imodoka nto na bisi zakomeje guca ku mupaka wa Gatuna.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    twishimiye ibiganiro bya bayobozibombi.
    katwihangane turebe ikizavamo.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Zine el Abidine Ben Ali wayoboye igihugu cya Tunisia imyaka 23 yitabye...

Zine El Abidine Ben Ali, wabaye Perezida wa Tunisia imyaka igera kuri 23...
20 September 2019 Yasuwe: 193 0

Ingabo za FARDC zasanganye Lt Gen. Mudacumura Flash Disk n’ibindi bikoresho...

Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC,zasanze...
20 September 2019 Yasuwe: 2701 0

FDLR yateye urujijo benshi kubera itangazo ryo kubika Mudacumura yashyize...

Umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda washyize hanze...
19 September 2019 Yasuwe: 8499 0

Perezida wa Liberia yihanganishije imiryango yabuze abana bahiriye mu nzu...

Umukuru w’igihugu cya Liberia, George Weah kuri Twitter yihanganishije...
19 September 2019 Yasuwe: 1245 0

#Xenophobia:Leta ya Afurika y’Epfo yavuze ku rugomo rwahabereye rukibasira...

Mu minsi ishize muri Afurika y’Epfo habereye urugomo rwakorwaga...
18 September 2019 Yasuwe: 1300 1

Lt Gen Mudacumura wayoboraga FDLR yarasiwe muri RDC arapfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Nzeri 2019, Gen Mudacumura...
18 September 2019 Yasuwe: 7829 1