skol
fortebet

Perezida Museveni yatangaje ko abayobozi bica abatavuga rumwe nabo ari ibigwari

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida Yoweri Museveni, nyuma yo kunenga akarengane Idi Amin Dada yakoreraga abaturage ba Uganda, akomoza k’ukuntu yategetse iyicwa rya Musenyeri mukuru wa Uganda, Janani Luwum, mu 1977, anatangaza ko abayobozi bica abatavuga rumwe nabo ari ibigwari ndetse ari abasazi.

Sponsored Ad

Ubwo hizihizwaga Umunsi witiriwe uyu wihaye inama mu ngoro ye kuri uyu wa Kabiri, Museveni yagize ati “Icyababazaga Janani Luwum cyaragaragaraga neza”, yongeraho ko imyaka yo kuva mu 1971 kugeza mu 1986, yari imyaka ikomereye Uganda.

Yakomeje avuga ko Janani Luwum atapfiriye ubusa kubera ko we (Museveni) na bagenzi be barwaniraga kwibohora babashije kumuhorera.

Ati: “Idi Amin yishe Janani Luwum. Yishe n’abandi bantu barimo Benedict Kiwanuka, wahoze ari perezida w’urukiko rw’ikirenga, ariko twe abarwaniraga kwibohora twarahoye. Twarwanyije Idi Amin. Urungano rwacu rwabashije guhora urupfu rw’abo bantu.”

Nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga, Perezida Museveni yakomeje yita abayobozi bica abatavuga rumwe nabo “ibigwari n’abasazi”, yongeraho ko “gutinya kunengwa ari ubugwari kubera ko utabasha gukora no kuzana ibimenyetso.”

Museveni kandi yanenze abihaye Imana bagendera ku macakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere.

Ati: “Iyo ubonye uwihaye Imana ugira amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa imyemerere, ndatekereza adashobora kuzajya mu ijuru, ashobora kujya ku rundi ruhande (ikuzimu).”

Musenyeri Mukuru w’Itorero rya Uganda, Rev. Dr Samuel Stephen Kaziimba Mugalu, yashimiye Perezida Museveni na guverinoma ye kuba barahisemo umunsi wa 16 Gashyantare ukaba umunsi w’ikiruhuko wo kwibuka Janani Luwum.

Yanamusabye kuzagira umunsi wa 29 Ukwakira, umunsi w’ikiruhuko wo kwibuka Bishop Hanington.

Janani Luwum yabaye Archbishop wa gatatu w’Itorero rya Uganda, muri Uganda, mu Rwanda, mu Burundi n’icyahoze ari Zaire. Yatawe muri yombi muri Gashyantare 1977 aza gupfa nyuma yaho gato, nubwo leta icyo gihe yatangaje ko yazize impanuka y’impanuka, benshi bemera ko yishwe ku mabwiriza ya Perezida Idi Amin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa