skol
fortebet

Perezida Museveni yatunguranye agaragara ari gupima Kawunga ihiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, May 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko umuntu ashobora kurya 2,6Kg za Kawunga mu gihe cy’iminsi 10 kandi akaba ariye intungamubiri zuzuye. Yabyerekanye avuga ko ubu bufasha bwahabwa abantu muri ibi bihe, yanapimye akoresheje umunzani.

Sponsored Ad

Yanyujije amashusho kuri Twitter ye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko uyu munsi yasabye abakozi bo mu gikoni kumwarikirira ikilo 1 cya Kawunga mu ifu iri guhabwa Abanya-Uganda bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhangana na COVID-19.

Ati “Intego yanjye yari ukumva ukuntu umuntu yarya aya mafunguro muri iki gihe.”

Perezida Museveni wari uri ku meza ateretseho isiniya iriho ubugari bwa Kawunga, ifu ya kawunga iri mu ishashi ndetse n’umunzani w’isahani, yagendaga apima aya mafunguro agenda akatamo ibicebice.

Yanapimye ubugari bwa kawunga buhiye, kugira ngo agere ku mwanzuro ugaragaza amagarama umuntu umwe ashobora kurya ku munsi.

Ati “Umwanzuro ushingiye ku bumenyi, twabonye ko kurya garama 250 z’iri funguro muri ibi bihe, bivuze ko bishoboka ko umuntu yatungwa n’ibilo 2,6 by’iyi nkunga.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa