skol
fortebet

Perezida Museveni yazamuye ibendera ry’Igihugu ku modoka zatanzwe kugira ngo zifashe mu ntambara ya Coronavirus

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri iki gitondo imodoka zirenga 40 zazamuweho ibendera ry’igihugu cya Uganda ahitwa Kololo Independence Grounds na Perezida Museveni. Yongeraho ko buri karere kagomba kugira nibura imodoka 10 ..

Sponsored Ad

Nazamuye ibendera ry’igihugu ku binyabiziga bifasha Minisiteri y’Ubuzima mu kurwanya COVID-19 ’Perezida Museveni’

Perezida Museveni mu ijambo rye akaba yavuze ko icyo yifuza ukubaka minisiteri y’ubuzima n’igihugu ndetse ko atazemerera abayobozi gukoresha nabi izi modoka.

Mu itangiriro ngo bakaba barihaye intego byibura y’imodoka 1350 kuburyo buri karere kabona imodoka zigera ku 10.

Akomeza agir’ati "Ndashaka gushimira no gusuhuza abaturage ba Repubulika ya Uganda kubisubizo byanyu ubwabyo binyuze mu bwitange bwanyu.Ubwitange mutanga mwebwe bantu bwabaye bwinshi.

Nongeye kubashimira kubwo kwihangana kwanyu no kuba maso mu ntego yacu yo kugabanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Twagize uruhare mu kurwanya iyi virusi kandi dukora neza kugeza ubu.

Turashaka kugerageza aba bashoferi mbere yuko baza hano. Bagomba gusa kwemererwa kwimuka mugihe ibisubizo bisohotse.Nongeye kubashimira, tuzatsinda iyi virusi".

Amwe mu makamyo yo mu bwoko bwa Pick-up na ambilansi zatanzwe mu itsinda rishinzwe kurwanya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa