skol
fortebet

Perezida Museveni yeretse Sudani y’ Epfo inzira yo gusohoka mu ntambara

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye Abanya Sudani y’ Epfo guharanira ubumwe bakirinda gushyira imbere iby’ amoko ababurira ko gukoresha nabi ibyo baribyo bizasenzekaza bikanangiza igihugu cyabo.
Ibi Perezida yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ubwo yari yatumiwe na mugezi wa Sudani y’ Epfo Salva Kiir mu muhango wo gutangiza ibiganiro bihuriweho na leta n’ abatavugarumwe nayo bigamije amahoro.
Perezida Museveni yagize ati “Gukoresha nabi ibiranga abantu bishobora (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye Abanya Sudani y’ Epfo guharanira ubumwe bakirinda gushyira imbere iby’ amoko ababurira ko gukoresha nabi ibyo baribyo bizasenzekaza bikanangiza igihugu cyabo.

Ibi Perezida yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ubwo yari yatumiwe na mugezi wa Sudani y’ Epfo Salva Kiir mu muhango wo gutangiza ibiganiro bihuriweho na leta n’ abatavugarumwe nayo bigamije amahoro.

Perezida Museveni yagize ati “Gukoresha nabi ibiranga abantu bishobora gusenzekaza no kwangiza igihugu. Impamvu nshimangira ibiranga abantu ni uko byasenye Sudani”

Muri ibi biganiro bigereranwa n’ umushyikirano Perezida Kiir yemeye ko agiye kurekura imfungwa za politiki, anasaba ko imirwano ihagarara.

Uyu mukuru w’ igihugu cyavutse muri 2011, kiyomoye kuri Sudani yavuze uwahoze ari visi Perezida Riek Machar kuri ubu uri mu buhungiro atemerewe kwinjira muri Sudani y’ Epfo kabone n’ ubwo yaba aje kwitabira ibyo biganiro.

Perezida Kiir yavuze ko icyo Machar yakora ari ukohereza umuhagararira yongeraho ko uwaza ahagariye Riek Machar muri ibyo biganiro yacungirwa umutekano.

Intambara za gisivile zishingiye ku moko nizo zatumye muri 2011 Sudani y’ Epfo icikamo ibice bibiri havuga igihugu gishya kitwa Sudani y’ Epfo.

Nubwo bimeze gutya ariko no muri Sudani y’ Epfo intambara zarakomeje aho abashaka kugera ku butegetsi ubwoko babugira iturufu bigatuma habaho imirwano hagati y’ abadahuje ubwoko.

Igihugu cya Sudani ni kimwe mu bihugu by’ Afurika bifite umubare munini w’ abaturage bugarijwe n’ inzara n’ ubukene biturutse ku ntambara zidasiba muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa