skol
fortebet

Perezida Museveni yiswe Bosco arabyemera,akaba yageneye ubutumwa bukomeye Bobi Wine

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, nyuma yo guhimbwa izina rya ‘Bosco’ n’abayoboke ba People Power ya Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine akabyemera, yamugeneye ubutumwa bukomeye avuga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha ari yo azagena ukwiye kuyobora Uganda.

Sponsored Ad

Izina ’Bosco’ Yoweri Museveni yahimbwe, rikunze gukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe biganjemo abafana ba Bobi Wine, bakarimwita bagaragaza ko afite ubwenge bubarirwa ku mitwe y’intoki bwo kuyobora Uganda.

Ryaturutse mu itangazo rya Sosiyete y’itumanaho ya MTN ryamamazaga uburyo bwa Cashless (kwishyura nta guhererekanya amafaranga mu ntoki).

Iryo tangazo ririmo inkuru y’umugabo waturutse mu cyaro akajya mu mujyi ari ku igare, yagerayo akarinyuza muri za mashini zisaka abantu mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi, yemwe akanarizamukana inganzi za Super Marché yari yerekejemo.

Uwo mugabo witwa Bosco akigera mu isoko yerekwa uburyo bwo kwishyura amafaranga ukoresheje uburyo bwa Mobile Money bikamutangaza cyane. Ifoto ya Bosiko ari ku igare yahujwe n’indi ya Museveni yigeze kwamamara cyane atwaye igare mu ifamu ye, izina riba rihamye gutyo.

Perezida Yoweri Museveni abinyujije kuri Twitter ye ku munsi w’ejo, yavuze ko izina Bosco ntacyo rimutwaye, ashimangira ko amatora y’umukuru w’igihugu ari yo azagena ugomba kuyobora Uganda hagati ye na mukeba we Robert Kyagulanyi. Ati:

Niba Abagande bashaka Bobi Wine cyangwa Bosco (njya numva ngo bisobanura Museveni) icyo ni ikibazo kizakemuka mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Yoweri Kaguta Museveni ashingiye ku kuba ishyaka rye rya NRM ryaratsinze ku buryo busesuye amatora yo kurwego rw’imidugudu y’abahagarariye abafite ubumuga, abasaza n’urubyiruko; yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko n’ay’ubutaha azayatsinda, ngo kuko ayo baheruka gutsinda batari banayiteguye uko bikwiye. Yagize ati:

Duherutse gukina 1/2 cy’irangiza binyuze mu matora y’abafite ubumuga, abageze mu za bukuru n’urubyiruko. Hatsinze nde mu mikino itatu yabaye? Bosco yatsinze nta myiteguro myinshi yakoze. Ntegereje imikino ya nyuma. Nsuhuje abanyamahanga babari inyuma batinya Uganda ifite imbaraga. Ni bibi cyane kuri bo.

Bobi Wine wagenewe ubutumwa na Yoweri Museveni, ni umwe mu bo bazaba bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe hagati ya tariki ya 10 Mutarama n’iya 08 Gashyantare 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa