Perezida Museveni yitabye umwami wa Buganda amusaba ko amusubiza imitungo ye yigabijwe na Leta ya Uganda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 5 February 2019 Yasuwe: 4926

Kuri uyu wa kabiri, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagendereye Umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi bemeranya ko leta ya Uganda igomba kugarura imitungo y’ibwami yari yarigabije.

Aba bategetsi bombi bahuriye mu ngoro y’umwami Kabaka iherereye ahitwa Banda mu ntanzi za Kampala ari na ho uyu mwami atuye.

Museveni yitabye uyu mwami asanzwe yita “umuvandimwe” we nyuma yo kumutumizaho. Perezida Museveni yageze ibwami mu ma saa tanu, yakirwa n’umwami Kabaka Mutebi cyo kimwe na bamwe mu bambari be.

Mbere y’uko Museveni na Kabaka bagirana ibiganiro byihariye, abari bahagarariye ubwami bwa Buganda na leta ya Uganda babanje kugirana ibiganiro, bemeranya ko ubutaka bw’ibwami bwari bwariyanditsweho na Minisiteri ya Uganda ishinzwe ubutaka busubizwa.

Ubu butaka bw’ibwami bwari bumaze igihe buburanwa, bwari bwatatwawe hagati y’umwaka wa 1966/7 ubwo umwami Kabaka Mutesa yahungaga nyuma yo kugirana amakimbirane na Perezida Milton Obote.

Iyi nama kandi yasize leta ya Uganda yemeye gutanga indishyi ku mitungo y’ibwami yigaruriwe bikaba bidashoboka ko yasubizwa. Muri iyi mitungo harimo iherereye i Kampala mu murwa mukuru, ndetse n’inzu y’umwami yari iherereye i Londres mu Bwongereza ikigarurirwa n’umunyagitugu Idi Amin Dada wahoze ayobora Uganda; nyuma ikaza no kugurishwa.

Perezida Museveni abicishije kuri Twitter ye, yashimiye umwami Kabaka n’abantu be kubera urugwiro yamugararije cyo kimwe n’abari bamuherekeje.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Donald Trump yavuze ko igisirikare cya Venezuela kizahura n’akaga kubera...

Perezida wa USA,Donald Trump yaburiye igisirikare cya Venezuela ko...
19 February 2019 Yasuwe: 885 1

FARDC yigambye gukubita inshuro inyeshyamba za FOREBU zikuriwe na...

Ingabo za Leta ya RDC zizwi nka FARDC,zatangaje ko zakubise inshuro umutwe...
19 February 2019 Yasuwe: 1663 0

Felix Tshisekedi na Kabila bahuje urugwiro mu nama ikomeye...

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi ndetse n’uwo yasimbuye Joseph Kabila...
18 February 2019 Yasuwe: 2921 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Vladmir Putin Perezida w’Uburusiya yeretse Trump ko...

Amafoto yatangaje benshi cyane aho perezida w’igihugu cy’Uburusiya, Vladmir...
18 February 2019 Yasuwe: 5328 1

RDC:Abantu 100 bamaze gupfa mu gihe kitagera ku mezi 2 bazize ubushyamirane...

Mu gace ka Masisi ahitwa Bashali-Mukoto hamaze gupfa abantu bagera ku ijana...
17 February 2019 Yasuwe: 1105 0

Umugabo yaciye umutwe umugore we n’umwana we nyuma yo kubisabwa...

Umugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yatawe muri...
17 February 2019 Yasuwe: 3328 1