skol
fortebet

Perezida Nicolas Maduro yasabye igisirikare cye kurwanya uwo ariwe wese ushaka kumukura ku butegetsi

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Venezuela,Nicolas Maduro,yasabye abasirikare be kurwanya buri muntu wese ushaka kumukura ku butegetsi by’umwihariko Juan Guaido umaze igihe asaba abaturage kwigaragambya bamwamagana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane,Maduro yasabye abasirikare kurwanya uwo ari we wese wifuza gukora coup d’etat barimo Juan Guaido wananiwe gutuma abayoboye igisirikare bajya ku ruhande rwe.

Mu minsi ishize,nibwo abanya Venezuela benshi biraye mu mihanda bamagana ubutegetsi bwa Nicolas Maduro bituma uyu mutegetsi yohereza ibifaru bikomeye biraza birabagonga bamwe barapfa, abandi bakwira imishwaro.

Nyuma y’ubu bwicanyi bwakorewe abantu bari bamaze iminsi 2 bigaragambya,Perezida Maduro yatangarije kuri televiziyo ko bari mu rugamba rwo kurwanya umwanzi.

Ubwo yari kumwe n’abategetsi bakomeye b’igisirikare,Maduro yabwiye aba bayobozi ko bagomba kuguma bari maso muri urwo rugamba rwo kwivuna ushaka gukora coup d’etat.

Juan Guado utavugwa rumwe n’ubutegetsi bwa Maduro,ashyigikiwe n’abasirikare bake bigumuye kuri Leta,basabye abaturage kwamagana Maduro.

Abantu benshi bakoze imyigaragambyo mu mihanda yo mu murwa mukuru, Caracas, kuwa kabiri no kuwa gatatubarwana n’igisirikare bituma abantu babiri 2 bahasiga ubuzima, mu gihe abatari bake bakomeretse.

Juan Guaido ushyigikiwe na USA,yasabye abakozi ba Leta ko bakora imyigaragambyo ikomeye uyu munsi ariko ntibyabashije kumukundira kuko banze kumwumvira bakomeza kwishakira ikibatunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa