skol
fortebet

Perezida Nkurunziza aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania nyuma ya ‘Coup d’état ’

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aragirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania aho arakirwa na Mugenzi we John Pombe Magufuli.
Akaba ari bwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu nyuma y’uko mu 2015 umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburijwemo ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bigaga ku kibazo cy’umutekano mu gihugu cye.
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi rivuga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aragirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzania aho arakirwa na Mugenzi we John Pombe Magufuli.

Akaba ari bwo bwa mbere agiye gusohoka mu gihugu nyuma y’uko mu 2015 umugambi wo kumuhirika ku butegetsi uburijwemo ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bigaga ku kibazo cy’umutekano mu gihugu cye.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi y’u Burundi rivuga ko Nkurunziza aza kubonana na Perezida John Pombe Magufuli.Ni uruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Nkurunziza araherekezwa n’itsinda rigizwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’Umutekano; Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga; Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Minisitiri w’imari, ingengo y’imari n’igenamigambi na Minisitiri w’ingabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa