skol
fortebet

Perezida Nkurunziza azaha ubutegetsi uzatsinda amatora asigare ari ’umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu’

Yanditswe: Friday 13, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Itegeko risinyweho nawe ubwe, rishyira Perezida Petero Nkurunziza ku rwego ’rw’umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu’ ryatangajwe uyu munsi n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Umushinga w’iri tegeko wagiweho impaka mu nteko ishinga amategeko y’u Burundi mu kwezi gushize kwa kabiri ariko utorwa ku bwiganze.

Hari Abadepite batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi berekanye ko batashigikiye iri tegeko rikiri umushinga.

Mu kwezi kwa mbere, bamwe mu badepite basabiye Bwana Nkurunziza na Melchior Ndadaye (utakiriho) imperekeza ya miliyari y’amafaranga, umushahara wa buri kwezi ubuzima bwe bwose n’amazina y’icyubahiro kuri Nkurunziza.

Ibi nyuma byashyigikiwe na guverinoma ariko biteza impaka. Guverinoma yohereje umushinga w’itegeko mu Nteko ishinga amategeko ngo wigwe.

Nyuma y’uko inteko ishinga amategeko na sena bitoye byemeza uriya mushinga mu kwezi gushize, ubu ibiro by’umukuru w’igihugu byasohoye itegeko.

Mu nyandiko ibi biro byatangaje ku rubuga rwa Twitter uyu munsi kuwa gatanu, iri tegeko rivuga ko hashyizweho izina ry’icyubahiro rya ’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu mu Burundi’.

Iri tegeko rivuga ko uyu azajya agishwa inama mu birebana no kurengera ubwigenge, gushimangira gukunda igihugu n’ubumwe bw’igihugu.

Iri tegeko rivuga ko Bwana Nkurunziza ahawe icyo cyubahiro kubera "umuhate we udasanzwe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gukangurira Abarundi gukunda igihugu no gushyira imbere Imana no guha agaciro umuco w’abakurambere ".

Iri tegeko rishyiraho kandi umunsi wo gukunda igihugu uzajya wizihizwa mu kwezi kwa karindwi ukayoborwa n’Umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu’.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abagiye bagaragaza ko uyu mushinga ugamije guha Bwana Nkurunziza ijambo rikomeye ku butegetsi n’igihe azaba yabuvuyeho.

Biteganyijwe ko Bwana Nkurunziza azaha ubutegetsi uzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki 20 z’ukwezi kwa gatanu.

Mu mpaka zo mu kwezi gushize, umwe mu badepite bigenga witwa Fabien Banciryanino watowe mu ntara ya Bubanza yavuze ko imyaka 15 Petero Nkurunziza amaze ku butegetsi yaranzwe n’amabi atandukanye nk’ubwicanyi, kunyuruza abantu n’ibindi.

Yagize ati: "Nibaza ko iyi nteguro yabayemo abitwa ba ndisabiye barondera kweza umuntu uko atari, umukuru w’igihugu wa kino gihe ntabereye kino kidari kuko mbona ashobora mbere no kuja imbere y’intahe (inkiko)".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa