skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yahembye umukobwa we muto cyane ku munsi w’umurimo bituma benshi babyibazaho

Yanditswe: Thursday 02, May 2019

Sponsored Ad

Abarundi batangajwe cyane n’ukuntu perezida Nkurunziza yahamagaye umwana we w’umukobwa ukiri muto Naomie Nkurunziza akamushimira amwita indashyikirwa imbere y’abanyacyubahiro benshi bari baje kwizihiza umusi mukuru w’umurimo.

Sponsored Ad

Mu gihe abandi bahemba abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro igihugu cyose,perezida Nkurunziza yashimiye umukobwa we muto cyane Naomie Nkurunziza amwita indashyikirwa ku munsi w’umurimo.

Abarundi benshi banenze Nkurunziza ko atari akwiriye kuvanga gahunda y’umuryango we na gahunda za Leta kuko ntaho bigomba guhurira.

Benshi bavuze ko kuba umwana muto nka Naomie yakwitwara neza mu ishuli cyangwa mu rugo bitagakwiriye gutuma ahembwa nk’umuntu witangiye igihugu cyangwa wakoze imishinga yatumye ubuzima bw’Abarundi buba bwiza.

Nkurunziza yavuze ko umukobwa we yamushimishije mu mwaka wa 2018 na 2019 yitwara neza ariyo mpamvu yamuhamagaye igihugu cyose cyateranye aramushimira.

Bamwe mu barundi bagiye ku mbuga nkoranyambaga bibaza bati “Ese Naomie yakoze ibihe bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo yahembwa ku munsi mpuzamahanga wahariwe umurimo uhemberwaho abakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Ibitekerezo

  • N’ubushize yahembye umuyayawe kumusi mukuru w’abakozi ng’ayo ng’uko ibya nkurunziza

    Yego kugona biraderanja ariko uyu murwayi we afite umujinya w’umuranduranzuzi kugera aho wica mugenzi wawe yewe ntaho abagome bataba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa