skol
fortebet

Perezida Putin yahembye urugo rwabaye indashyikirwa [AMAFOTO na VIDEWO]

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burusiya Valadmir Putin yahaye igihembo umugore n’ umugabo b’ abahamya ba Yehova kubera ko babaye indashyikirwa mu kurera neza abana babo umunani.
Valeriy na Tatiana Novik bo muri Leta ya Karelia iki gihembo bagihawe tariki 31 Gicurasi 2017, mu muhango wabereye mu mugi wa Moscou.
Uwo muhango wabereye mu mugi wa Moscou mu biro by’umukuru w’igihugu ku munsi wabanjirije umunsi mpuzamahanga w’abana.
Perezida Putin yavuze ko kurera Umuryango w’ abana benshi bisaba ubwitange no (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burusiya Valadmir Putin yahaye igihembo umugore n’ umugabo b’ abahamya ba Yehova kubera ko babaye indashyikirwa mu kurera neza abana babo umunani.

Valeriy na Tatiana Novik bo muri Leta ya Karelia iki gihembo bagihawe tariki 31 Gicurasi 2017, mu muhango wabereye mu mugi wa Moscou.

Uwo muhango wabereye mu mugi wa Moscou mu biro by’umukuru w’igihugu ku munsi wabanjirije umunsi mpuzamahanga w’abana.

Perezida Putin yavuze ko kurera Umuryango w’ abana benshi bisaba ubwitange no kutaruhuka, ugakora cyane mu mubyizi no mu mpera z’ icyumweru, ashimangira ko abana barezwe neza bahesha ishema umuryango wabo n’ igihugu cyababyaye.

Inkuru ya JW.Org ivuga ko cyo gihembo cyashyizweho n’iteka rya perezida muri Gicurasi 2008. Igihugu cy’u Burusiya giha icyo gihembo ababyeyi bareze byibura abana barindwi bakabitaho mu buryo bwihariye, bakabigisha, bakita ku byiyumvo byabo kandi bakabatoza imico myiza. Imiryango yahawe icyo gihembo ibonwa ko ari intangarugero kandi ko ituma n’indi miryango imera neza.

Perezida Poutine aha Valeriy Novik, ufite abana umunani, igihembo cy’uko ari umubyeyi mwiza
David A. Semonian, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ukorera ku kicaro gikuru yaravuze ati: “iki gihembo kigaragaza ko inyigisho zishingiye kuri Bibiliya Abahamya ba Yehova batanga zifasha ababyeyi n’abana kuba abaturage beza, haba mu Burusiya no ku isi hose.(...)”

Videwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa