skol
fortebet

Perezida Trump agiye gusura igihugu cy’abaturanyi

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Perezida Donald Trump agiye gusura igihugu cya Uganda ku nshuro ya mbere aho azakurikizaho n’ibindi bihugu birimo South Africa, Ghana ndetse na Ethiopia.

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump kuri ubu uyoboye Leta zunzu ubumwe z’Amerika agiye gusura bimwe mu bihugu byo muri Afurika birimo Uganda,South Africa, Ghana ndetse na Ethiopia, iyi akaba ariyo nshuro ye ya mbere azaba akandagiye muri Afurika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Bigeye cyo muri Uganda kivuga ko hataramenyekana I taliki azasuriraho bino bihugu gusa ngo bishobora kutarenza uyu mwaka wa 2019 , kuko hari ibindi bihugu agomba gusura birimo Ubwongereza [ United Kingdom ] mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka aho azahita akorera injyendo no mu bihugu byavuzwe haruguru.

Kimwe mu bizaba bigenza Trump harimo kwagura umubano n’ibi bihugu azakoreramo uruzinduko.

Trump agiye gusura Uganda nyuma yuko byavugwaga ko Perezida Museveni afitanye umubano udasanzwe n’uyu mukuru w’igihugu cy’ Amerika nubwo batajya bakunda kubyerura cyangwa ngo babyerekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa