skol
fortebet

Perezida Trump aravuga ko Ubudage bukoreshwa n’Uburusiya

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump w’Amerika aravuga ko kuba Ubudage butumiza mu Burusiya umwuka kamere wo kwifashisha biteye impungenge z’umutekano.

Sponsored Ad

Mu gihe ibihugu by’Uburayi n’Amerika byo mu muryango w’ubwirinzi wa NATO biri mu nama I Buruseli mu murwa mu kuru w’UBubiligi, Bwana Trump yabwiye Jens Stoltenberg ukuriye umuryango NATO ko ari "ikintu kibi cyane kuri NATO" kuba Ubudage "uko bwakabaye bukoreshwa n’Uburusiya."

Yavuze ko 70% by’umwuka kamere Ubudage butumiza mu mahanga uva mu Burusiya. Ariko ubusanzwe ikigero cya vuba cyizwi mu by’ukuri ni icya 50.75% ku mwuka kamere Ubudage butumiza mu Burusiya.

Inkuru ya BBC ivuga ko Iyi nama y’i Buruseli ibaye mu gihe habura icyumweru ngo Bwana Trump agirane inama ye ya mbere na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya izabera mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki

Inama yongera kubyutsa impungenge z’inshuti z’Amerika zivuga ko Perezida Trump akorana bya hafi na Perezida w’Uburusiya.

Perezida Trump yumije bamwe ubwo yemezaga ko iyi nama y’ibihugu bigize NATO ishobora kuba imukomereye kurusha iyo azagirana na Bwana Putin ku wa mbere.

Donald Tusk, Perezida w’akanama k’umuryango w’Uburayi, yashinje Bwana Trump ko anenga Uburayi "hafi buri munsi."

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Tusk yagize ati:
"Mukunzi Amerika, jya ushima inshuti zawe, byongeye ko utanafite nyinshi."

Bwana Tusk yavuze ko umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ukoresha ingengo y’imari nini cyane mu bijyanye na gisirikare kurusha Uburusiya, ndetse ukanganya n’iyo Ubushinwa bukoresha ku gisirikare.

Naho ku birebana n’inama Perezida Trump azagirana na Perezida Putin ku wa mbere, Bwana Tusk yagize ati:
"Ni iby’agaciro guhora uzirikana uri inshuti yawe n’uri umwanzi wawe."

Ibitekerezo

  • Kuba ibihugu bigize NATO/OTAN bikunze gushwana,byerekana ko umunsi umwe NATO yasenyuka.Muzi ibibazo Turkey ifitanye na Amerika hamwe na European Union.Muribuka ko Turkey yatumije Missiles mu Burusia zihanura indege zitwa S-400 kandi amategeko ya NATO atabyemera.Ariko igiteye ubwoba kurushaho,nuko Russia yarwana na NATO,hakaba intambara ya 3 y’isi.Icyo gihe barwanisha atomic bombs isi igashira.Chance tugira nuko imana itakwemera ko isi yiremeye itwikwa n’abantu.Nkuko bible ibisobanura,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),hamwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (2 Tesalonike 1:7-9).Nibyo Bible yita Armageddon kandi iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa