skol
fortebet

Perezida Trump mu Burusiya yahawe abakobwa 5 bo kumuraza arabyanga

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

Keith Schiller wahoze ari umurinzi wa Donald Trump yatangaje ko ubwo bari mu ruzinduko mu Burusiya mu mwaka wa 2013, umwe mu Barusiya yemereye Donald Trump abakobwa batanu bo kumuraza ariko akabyanga.
Ibi yabitangarije Komisiyo ishinzwe iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko muri iki cyumweru ko ari we wanze abo bagore Trump yari ahawe n’umwe muri baje baherekeje umuririmbyi w’icyamamare mu Busuriya, Emin Agalarov. Urwo ruzinduko rwa Trump mu Burusiya rwabaye mbere gato y’amarushanwa ya (...)

Sponsored Ad

Keith Schiller wahoze ari umurinzi wa Donald Trump yatangaje ko ubwo bari mu ruzinduko mu Burusiya mu mwaka wa 2013, umwe mu Barusiya yemereye Donald Trump abakobwa batanu bo kumuraza ariko akabyanga.

Ibi yabitangarije Komisiyo ishinzwe iperereza mu Nteko Ishinga Amategeko muri iki cyumweru ko ari we wanze abo bagore Trump yari ahawe n’umwe muri baje baherekeje umuririmbyi w’icyamamare mu Busuriya, Emin Agalarov.
Urwo ruzinduko rwa Trump mu Burusiya rwabaye mbere gato y’amarushanwa ya nyampinga w’isi.

Schiller yahamagajwe na Komisiyo mu iperereza rikomeje ryo kumenya niba u Burusiya bwarinjiye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bagize Komisiyo ishinzwe iperereza mu Nteko bavuze ko mu buhamya Schiller yabihereye, yavuze ko yanze abo bagore umukoresha we yari ahawe, akeka ko babimubwiye bikinira.

Ngo yagize ati “Oya murakoze, ntabwo tujya tujya mu bintu nk’ibyo.”
Schiller ngo yavuze ko abavuga ko Trump yararanye n’abo bagore muri hotel yari acumbitsemo babeshya nkuko NBCnews yabitangaje.

Bamwe mu bagize Komisiyo bavuze ko mu buhamya bwa Schiller, yavuze ko kuri uwo mugoroba Trump yinjiye mu cyumba wenyine kandi ngo Schiller yahagaze ku muryango wa Trump igihe kirekire amucungiye umutekano, abonye nta kibazo na we ajya kuryama.

Undi mu bagize Komisiyo y’Inteko yavuze ko Schiller yababwiye ko atazi niba hari icyo Trump yakoze amaze kujya kuryama, icyakora ngo yizera ko nta cyabaye.
Schiller na Trump ngo bari bazi ko ushobora kuba ari umutego bashaka kubatega kugira ngo babafate amashusho rwihishwa.

Umunyamategeko wa Schiller, Stuart Sears yavuze ko amakuru yatangajwe atari yo.
Mu itangazo yashyize hanze yagize ati “Tubabajwe n’amakuru ari gutangwa na bamwe mu bagize Komisiyo. Birababaje kubona Komisiyo iri gukora iperereza ariyo iri gusohora amakuru asebya umuntu nka Schiller. Perezida wa Komisiyo agomba gukora iperereza kandi agafatira imyanzuro uri gukwirakwiza ayo makuru atajyanye n’ubuhamya Schiller yatanze.”

Schiller yabaye umurinzi wa Trump bitari ibya buri gihe, nyuma aza kumurinda bya buri gihe kuva mu mwaka wa 2002. Yabaye umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano wa Trump, naho kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka yari Umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida ashinzwe ibikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa