skol
fortebet

Perezida Trump n’abandi bantu 9 barimo umwami wa Arabie Saoudite n’igikomangoma cyaho bakatiwe igihano cy’Urupfu badahari

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni umwe mu bakatiwe igihano cyo gupfa n’urukiko rwo mu gihugu cya Yemen ashinjwa ibyaha by’intambara.

Sponsored Ad

Perezida Trump yakatiwe kiriya gihano ari hamwe n’abandi bantu icyenda, barimo umwami wa Arabie Saoudite n’igikomangoma cyo muri kiriya gihugu.

Ikinyamakuru Daily Star dukesha iyi nkuru, kivuga ko ubwo ruriya rubanza rwabaga ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Trump n’abo bareganwa bakatiwe urwo gupfa badahari. Ni urubanza rwabereye mu rukiko rw’ahitwa Saada muri Yemen rusanzwe ruri mu maboko y’inyeshyamba z’aba Houthi zirwanya ubutegetsi bwa Yemen.

Urukiko rwakatiye urwo gupfa abantu barimo Perezida Donald Trump, Umwami Salman wa Arabie Saoudite, igikomangoma cya kiriya gihugu, Turki bin Bandar bin Abdulaziz uyobora ingabo za Arabie Saoudite zirwanira mu kirere na Perezida wa Yemen, Abedrabbo Mansour Hadi.

Visi-Perezida wa Yemen, Ali Mohsin Al-Ahmar, Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, Ahmed bin Dagher, Minisitiri w’Ingabo, Muhammad Al-Maqdishi na James Mattis wahoze ari Umunyamabanga w’Igisirikare cya Amerika na bo bakatiwe urwo gupfa.

Urukiko kandi rwanzuye ko abaregwa batanga indishyi za miliyari 10 z’amadorali ya Amerika nk’indishyi z’akababaro zo guha imiryango yagizweho ingaruka n’igitero cy’indege cyabaye mu mwaka ushize.

Ni igitero bivugwa ko cyagabwe ku modoka yo mu bwoko bwa Bisi kigahitana abantu 51 barimo abana 40.

Guverinoma ya Yemen imaze igihe ihanganye n’inyeshyamba z’aba Houthi bivugwa ko ziterwa inkunga n’igihugu cya Iran, zigaruriye igice cy’amajyaruguru ya kiriya gihugu n’umurwa mukuru Sana’a kuva muri 2014.

Ibyo byatumye muri 2015 Leta ya Arabie Saoudite ihitamo koherereza Guverinoma ya Yemen ingabo zo kuyitera ingabo mu bitugu.

Perezida Trump uri mu bakatiwe urwo gupfa, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yongeye kugaruka mu biro bye nyuma y’icyumweru cyose ari mu kato kubera icyorezo cya COVID-19 yari yaranduye.

Byitezwe ko mu minsi itanu iri imbere Trump azongera guhurira na mugenzi we Joe Biden bazaba bahanganye mu matora y’umukuru w’Igihugu, mu kiganiro mpaka kizabera i Miami muri Leta ya Florida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa