skol
fortebet

Perezida Trump yafashe icyemezo gishobora guca intege intambara ya Syria

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Inyeshyamba zitwaje intwaro muri Syria zimaze imyaka 6 zishaka guhirika ubutegtsi bwa Bashar al-Assad
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda za CIA, urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, zirimo gutoza no guha intwaro imitwe itavuga rumwe na guverinema ya Syria iyobowe na Perezida Bashar al-Assad, nkuko bitangazwa n’abayobozi babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Inkuru y’ihagarikwa ry’izi gahunda za CIA zatangiye gusakara ku (...)

Sponsored Ad

Inyeshyamba zitwaje intwaro muri Syria zimaze imyaka 6 zishaka guhirika ubutegtsi bwa Bashar al-Assad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda za CIA, urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, zirimo gutoza no guha intwaro imitwe itavuga rumwe na guverinema ya Syria iyobowe na Perezida Bashar al-Assad, nkuko bitangazwa n’abayobozi babiri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inkuru y’ihagarikwa ry’izi gahunda za CIA zatangiye gusakara ku wa Gatatu zitangajwe na The Washington Post ivuga ko biri mu rwego rwo gushaka uburyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika zakongera umubano wazo n’Uburusiya.

Umuvugizi wa White House ingoro y’ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika Sarah Sanders yahakanye aya makuru na CIA yanga kugira icyo ibuvugaho.

Gahunda za CIA zo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro muri Syria itavuga rumwe na Bashar al-Assad, zatangiye mu 2013 ku bwa Barack Obama, hagamijwe guhirika ku butegetsi Bashar al-Assad, gusa ntabwo byagiye bizikundira kuko Uburusiya bwagaragaje ko butazarebera Bashar al-Assad ahirikwa ku butegetsi.

Ibi byemezo bya Trump byatangiye mu kwezi gushize mbere y’uko ahurira na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu nama ya G20 yabereye mu Budage aho abayobozi bombi bari bitezweho kuganira ku buryo bwo kugarura agahenge muri Syria ndetse n’ibihugu byombi bikaba byabyutsa umubano.

Ikibazo cyo muri Syria cyakomeye cyane ubwo Uburusiya bwakizagamo buri ku ruhande rwa Bashar mu 2015 ubwo Leta zunze ubumwe z’America zari zimaze imyaka ibiri zishyigikira imitwe yitwaje intwaro muri Syria.

Juan Cole, umwalimu w’amateka muri kaminuza ya Michigan yatangarije umunyamakuru wa Al Jazeera ko udutsiko twa CIA twafashaga iyi mitwe twatsinzwe bihagije, akomeza avuga ko kuri we yumva nta mpamvu yo kumvikana ihari.

Mu gihe ibi byaba bibaye, imitwe yitwaje intwaro muri Syria ishobora guhita itsindwa kuko n’ubundi imbaraga zayo zigenda zigabanuka, bikaba byatuma abanyasyria bamaze igihe bategereje amahoro bayabona, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bavuye mu byabo bakaba batahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa