skol
fortebet

Perezida Trump yashimiye Putin w’Uburusiya ku cyemezo cyo kutihorera kuri Amerika

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, yashimye imyitwarire ya Vladimir Putin w’Uburusiya kuba atarirukanue abadiplomate b’Amerika nyuma y’ibihano Obama yafatiye Uburusiya.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter Perezida Trump yashimye Putin kuba atarahubutse ngo afate imyanzuro ahite yirukana aba badiplomate.
Yagize ati"Putin yagize neza kwitonda mu gufata imyanzuro, nsanzwe nzi neza ntashidikanya ko ari umunyabwenge."
Perezida Putin aherutse gutangaza ko (...)

Perezida Putin aherutse gutangaza ko Uburusiya butazirukana abadiplomate b’Amerika mu rwego rwo kwihorera ku bihano Amerika yafatiye Abarusiya ibashinja guhungabanya umutekano mu matora yo mu kwezi kwa cumi n’ukwa cumi na kumwe umwaka ushize.

Twabibutsa ko abayobozi b’Uburusiya 35, bahawe amasaha 72 kuba bavuye ku ubutaka bw’Amerika ndetse na Perezida Putin akaba yarohereje muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika indege yo kubacyura bivuze ko ubu baba baramaze kugeza mu Burusiya,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa