skol
fortebet

Perezida Trump yatutse bikomeye umuhanzi John Legend n’umugore we Chrissy Teigen

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump yongeye kugaragaza imyitwarire idahwitse ubwo yajyaga kuri Twitter agatukana bidasanzwe n’umuhanzi John Legend bikarangira ageze no ku mugore w’uyu muhanzi akamwandagaza.

Sponsored Ad

Uyu perezida wa USA,yagiye ku rubuga rwa Twitter avuga ko abantu bamwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika batamuha icyubahiro kimukwiriye nka perezida aho ngo yakuyeho ubutabera bwicaga abantu ndetse ngo yageze kuri byinshi bitakozwe nundi muperezida wese wayoboye USA.

Trump yavuze ko ubutabera bwari bumeze nabi muri USA bukandamiza abantu yabuhinduye kandi abandi baperezida baragiye barebera bityo abanyamerika bari bakwiriye kumuririmba.

Perezida Trump yahise yadukira umuhanzi John Legend amwita mubi [boring] n’umugore Chrissy yise umushizi w’isoni.

Trump yavuze ko ngo aba bombi bashimishijwe n’uburyo yakebuye ubutabera akabusubiza mu nzira nyayo ariko ntibigeze bamufasha nyuma yo gukorwa.

John Legend yahise asubiza Trump ko akeneye gushimwa cyane ahita asaba umugore we Melania ko yagira icyo akora umugabo we akabona amashimwe ahagije.




Trump yateranye amagambo na John Legend

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa