skol
fortebet

Perezida Trump yemeje ko USA yishe umuyobozi wa IS

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump yemeje ko umukuru w’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS),Abu Bakr al-Baghdadi,Wari mu buhungiro yishwe n’ingabo z’iki gihugu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.

Sponsored Ad

Avugira mu biro bye bya White House, Bwana Trump yavuze ko Abu Bakr al-Baghdadi yiciwe mu gitero cya gisirikare cy’Amerika.

Perezida Trump yavuze ko Abu Bakr al-Baghdadi yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu mu gitero cy’ingabo z’Amerika ejo wa gatandatu nijoro.

Umutwe wa IS wakoze ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi.

Bwana Trump yongeyeho ko nta musirikare w’Amerika waguye muri icyo gitero, ariko ko bamwe mu bakoranaga bya hafi na Baghdadi na bo bapfuye.

Yavuze kandi ko "hafatiwe ibikoresho n’amakuru bikomeye cyane".

Uwo mutwe washyizeho ubutegetsi bugendera ku matwara akaze ku bantu bagera kuri miliyoni umunani mu gace wagenzuraga ndetse ugaba ibitero mu bice bitandukanye byo ku isi.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Amerika yatangaje ko IS yatsinzwe.

Mu buryo butari busanzwe bwo kugeza ijambo ku Banyamerika mu gitondo cyo ku cyumweru, Bwana Trump yavuze ko Baghdadi yapfuye nyuma yo kwirukira mu buvumo, "arirana ubwoba, aboroga inziza yose", akurikiranwe n’imbwa z’igisirikare cy’Amerika.

Bwana Trump yongeyeho ko Baghdadi yari ari aherekejwe n’abana be batatu, kandi ko yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu akabica bose.

Bwana Trump yongeyeho ko iturika ry’ibyo bisasu ryashegeshe umubiri we uhinduka uduceduce, ariko ibizamini byagaragaje ko ari we koko.

Bwana Trump yagize ati: "Ibandi ryagerageje bikomeye gutera ubwoba abandi ryamaze igihe cyaryo cya nyuma mu bwoba bukomeye, ryataye umutwe...ritewe ubwoba n’ingabo z’Amerika zari ziri kurisatira".

Abu Bakr al-Baghdadi ni muntu ki?

Uyu mukuru wa IS avugwa ko ari we muntu ushakishwa cyane kurusha abandi ku isi.

Mu kwezi kwa cumi mu 2011, Amerika yatangaje ku mugaragaro ko ari "ukora iterabwoba" ndetse ishyiraho igihembo cya miliyoni 10 z’amadolari ku watanga amakuru yatuma afatwa cyangwa akicwa.

Baghdadi azwiho kuba umuntu ukora ibintu ku murongo yabyitondeye cyane kandi akaba umuhanga mu gutegura urugamba rwa nta mpuhwe.

Yavukiye hafi ya Samarra, mu majyarurugu ya Baghdad - umurwa mukuru wa Iraq - mu mwaka wa 1971. Izina rye ry’ukuri ni Ibrahim Awad al-Badri.

Amakuru avuga ko yari umukuru w’umusigiti muri uwo mujyi mu gihe urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zagaba ibitero kuri Iraq mu mwaka wa 2003.

Bamwe bemeza ko nubundi yari asanzwe ari intagondwa igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu no ku butegetsi bw’uwari Perezida wa Iraq, Saddam Hussein.

Abandi bavuga ko yagize amatwara akaze mu gihe cy’imyaka ine yamaze afungiye muri gereza ya Camp Bucca, iyi ikaba yari gereza yari mu majyepfo ya Iraq aho abakuru benshi ba al-Qaeda bari bafungiye.

Mu mwaka wa 2010, yamenyekanye nk’umukuru wa al-Qaeda muri Iraq, iki gice kikaba ari kimwe mu byihuje na IS, ndetse aza kumenyekana cyane ubwo yageragezaga kwihuza n’umutwe wa al-Nusra Front muri Syria.

Muri uyu mwaka, umutwe wa IS wasohoye videwo y’umugabo ivuga ko ari Baghdadi. Mbere yaho, ntabwo yari bwongere kugaragara guhera mu mwaka wa 2014, ubwo yatangarizaga mu mujyi wa Mosul iremwa ry’"ubutegetsi bwa kisilamu" mu bice bya Syria na Iraq.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Uyu ni undi Terrorist ingabo za USA zishe nyuma ya OSAMA BIN LADEN biciye muli Pakistan.
    Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka gusa abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa