skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yashyizeho guverinoma nyuma y’amezi 7 idahari

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa RDC,yasinye ku itegeko rishyiraho guverinoma nshya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kanama 2019,nyuma y’amezi 7 yari ashize arahiriye kuyobora iki gihugu.

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe, Sylvestre Ilunga niwe wemeje aya makuru ko perezida Felix Tshisekedi yamaze gusinya ku rupapuro rw’itegeko rishyiraho iyi guverinoma igizwe n’abaminisitiri 65.

Ilunga yagize ati “Guverinoma irahari.Perezida yamaze gusinya ku itegeko riyishyiraho.Turatangira gukora vuba aha.Dufite guverinoma ifite icyerekezo cyo gufatanya n’umukuru w’igihugu mu kuzana impinduka.Impinduka zatangiye.”

Muri aba baminisitiri bashya bashyizweho,23 bakomoka mu ishyaka rya Tshisekedi mu gihe abagera kuri 42 bakomoka mu ishyaka rya Joseph Kabila ryatsindiye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko.

Joseph Kabila wayoboye DR Congo imyaka 18, aracyafite ijambo rikomeye ku butegetsi nubwo yavuye ku ntebe y’ubutegetsi.

Radio Okapi yatangaje urutonde rw’aba baminisitiri bose uko ari 65 aho n’abagore bahawe ijambo muri iyi guverinoma nshya.Abagore 4 nibo bashyizwe muri iyi guverinoma.

Abashyizwe muri guverinoma benshi ni bashya, hafi 3/4 ni ubwa mbere binjiye muri guverinoma nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga, uvuga ko ari "amaraso mashya".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa