skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yatangaje inkunga ikomeye yemerewe na mugenzi we Paul Kagame

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yatangaje ko perezida Kagame na Museveni bamwemereye ko bagiye kumufasha kugarura amahoro muri iki gihugu cyoretswe n’intambara.

Sponsored Ad

Tshisekedi yatangarije abaturage bo mu gace ka Beni yari yasuye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Mata 2019, ko ibiganiro yagiranye n’abaturanyi be, bigamije gushakira amahoro n’umutekano akarere muri rusange by’umwihariko RDC.

Yagize ati “Icyo nababwira ku byerekeye umutekano ni uko nabanje guhura n’abaturanyi barimo u Rwanda na Uganda. Nabwiye aba baperezida ko niba turi abavandimwe ko twareka kwicanaubwacu. Iki nicyo gihe cyo guha abaturage bacu ibyo bakeneye kurusha ibindi aribyo amahoro n’umunezero.Dukwiye gukora ibishoboka byose tukabafasha.Banyijeje ko bazamfasha kugarura amahoro muri RDC.”

Ibihumbi by’abaturage bo mu ntara ya Beni bari bateze amatwi Tshisekedi bafata nk’umucunguzi ushobora kubarokora ubwicanyi bwabaye karande muri iyi ntara.

Ikinyamakuru Actualite.cd cyo muri Congo kiratangaza ko guhera mu mwaka wa 2014, inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zimaze kwica amagana y’abakongomani.

Izi nyeshyamba za ADF zatangiye kurwanira mu mashyamba ya Congo kuva mu 1995 ndetse kuri ubu zirahirwa na US ndetse na UN.


Tshisekedi yiyemeje guhangana n’inyeshyamba za ADF zikomeje kumara abantu mu gace ka Beni

Ibitekerezo

  • Kuvana intambara mu isi byarananiranye.Ahubwo havuka izindi ntambara.Ikibabaje nuko muli Afrika,akenshi ziba ari Civil Wars (abanyagihugu birwanira).Binyuze muli bible,Imana itwizeza ko izakuraho intambara zose ku munsi w’imperuka,ibanje gukuraho abantu bose bakora ibyo itubuza.Nkuko muli 2 petero 3:9 havuga,impamvu Imana itinda kubikora,nuko igitoranya abantu beza izarokora kuli uwo munsi wa nyuma.Nawe niba ushaka kuzarokora,shaka umuntu mwigana bible ku buntu,kugirango umenye neza ibyo Imana idusaba.Nanjye wambwira nkamugushakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa