skol
fortebet

Perezida w’u Bufaransa,Macron n’umugore we Brigitte bagaragaye bari kwishimisha hafi y’Inyanja ya Méditerranée bivugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Marie-Claude Macron bagaragaye bari kwishimisha mu biruhuko byo mu mpeshyi hafi y’Inyanja ya Méditerranée.

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron w’imyaka 42 yagaragaye yambaye ikabutura yo kogana gusa, igice cyo hejuru nta kintu yambaye nyuma yo kuva mu mazi. Yari ari gutembera kuri moto zo mu mazi zizwi nka ’Jet Ski’.

Ku rundi ruhande, umugore we Brigitte w’imyaka 67, we yari mu bwato bwari ku Kirwa cya Porquerolles aho u Bufaransa bukora ku mazi y’Inyanja ya Méditerranée.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte bagaragaye bari kwishimisha hafi y’Inyanja ya Méditerranée

Perezida Macron n’umugore we bagiye kuruhukira hafi y’inyubako ya Fort de Brégançon iherereye mu gace ka Côte d’Azur [Kitwa French Riviera mu Cyongereza cyangwa Costa Azzurra mu Gitaliyani] ku Nkombe y’Inyanja ya Méditerranée. Muri aka gace niho abakuru b’igihugu mu Bufaransa baruhukira kuva mu 1968.

Amafoto agaragaza Macron ari mu biruhuko ku mazi yagarutsweho cyane by’umwihariko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bayatanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Umwe yanditse ati “Macron n’umuvuduko mwinshi kuri jet ski. Umugabane ntumwishimiye.’’

Undi yibajije uburyo Macron yafashe icyemezo cyo kujya mu biruhuko mu gihe ‘u Bufaransa bwugarijwe n’ihohoterwa n’ibibazo ndetse hakaba hari kuboneka ubwandu bushya bwa COVID-19 bwongeye gutera abantu ubwoba ndetse Abafaransa benshi bakaba batajya mu biruhuko.’’

Perezida Emmanuel Macron w’imyaka 42 yagaragaye yambaye ikabutura yo kogana gusa, igice cyo hejuru nta kintu yambaye

Umwe mu bantu bari aho yari mu karuhuko yabwiye ikinyamakuru Voici cyatangaje amafoto bwa mbere ko Macron “Yari afite akanyamuneza. Yananyuzagamo agatera ubuse n’abarinzi be.’’

Umukuru w’Igihugu Emmanuel Macron yagiye kwishimisha ku mazi mu gihe u Bufaransa bukomeje guhangana n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa Coronavirus.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa