Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatumije inama y’umutekano itari yitezwe.
Iyi nama nk’uko amakuru ahari abivuga yabereye mu Mujyi wa Gihanga mu Ntara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’igihugu ngo hakaba harebwe uko umutekano wifashe mu gihugu.
Mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo abo mu gisirikare (FDNB) igipolisi (PNB), Minisitiri w’ubutabera n’abayobozi mu zindi nzego nk’uko Taarifa ibitangaza.
Ahabereye iyi nama ni mu gace kegereye Congo-Kinshasa, ahamaze iminsi hari ibitero by’inyeshyamba za RED-TABARA, ahagiye hagabwa ibitero.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter