skol
fortebet

Perezida w’Uburusiya yahawe Imbwa nk’impano na Perezida mugenzi we(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yahawe ikibwana cy’imbwa na mugenzi we Perezida wa Turkmenistan nk’impano y’umunsi w’amavuko Putin aherutse kwizihiza kuya 7 Ukwakira 2017.
Perezida Kurbanguly Berdymukhamedov wa Turkmenistan yashyikirije Putin iyi mbwa kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari yaje ngo baganire uburyo Uburusiya bwakongera kugura gaz ikomoka muri Turkmenistan, nkuko CNN ibitangaza. Putin yashyikirijwe iyi mpano y’imbwa nyuma yuko yizihije isabuku y’amavuko kuya 7 Ukwakira (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yahawe ikibwana cy’imbwa na mugenzi we Perezida wa Turkmenistan nk’impano y’umunsi w’amavuko Putin aherutse kwizihiza kuya 7 Ukwakira 2017.

Perezida Kurbanguly Berdymukhamedov wa Turkmenistan yashyikirije Putin iyi mbwa kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari yaje ngo baganire uburyo Uburusiya bwakongera kugura gaz ikomoka muri Turkmenistan, nkuko CNN ibitangaza.

Putin yashyikirijwe iyi mpano y’imbwa nyuma yuko yizihije isabuku y’amavuko kuya 7 Ukwakira 2017, ubwo yari yujuje imyaka 65.

Perezida Kurbanguly yabwiye Putin ko iyi mbwa amuhaye ari iyo mu bwoko bwa Alabai, imbwa zo muri ubu bwoko zikura zigishwa kuzaba inkazi, zishobora kurinda amatungo ndetse no kwirukana abo zitamenyereye.

Ntabwo ari ubwa mbere Putin ahawe impano y’imbwa kuko asanzwe azwiho kuzikunda cyane, na Perezida w’u Buyapani na Bulgaria nabo bigeze kuzimuha nk’impano.

Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu mujyi wa Sochi mu Burusiya ahari kubera inama y’ibihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’abasoloviyeti, byitezwe ko baganira ku kuba u Burusiya bwakongera kuba umuguzi wa gaz yo muri Turkmenistan, kimwe mu bihugu bine bya mbere ku Isi bifite gaz nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa