skol
fortebet

Perezida wa Afurika y’Epfo yatunguranye atega twegerane[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 yategeze gari ya moshi ikererwa amasaha arenga abiri.

Sponsored Ad

Iyi gale ya moshe yavaga Mabopane yerekeza mu mujyi wa Pretoria yarimo Perezida Ramaphosa n’ abandi bayobozi b’ ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’ Epfo.

Abagenzi bari buzuye iyi gale ya moshe yakoresheje amasaha atatu ahantu yagombaga gukoresha iminota 45 bamwe bagiye bayiviramo bagahitamo kugenda n’ amaguru nk’ uko byatangajwe na Citizen.

Perezida Ramaphosa yinubiye iyi serivise mbi bahawe ati “Ibi ni bibi cyane”. Yabajije umwe mu batwara iyi gale ya moshe impamvu batababwiza ukuri abagenzi igihe irahagurukira abura icyo avuga.

Perezida Ramaphosa yageze aho gale ya moshe yahagurukiye 6:30 ariko yageze Peretoria 10:40. Abanyamakuru bari bamutegereje bavuga ko bamaze amasaha arenga abiri bamutegereje.

Ibitekerezo by’ abakoresha imbuga nkoranyambaga bimwe byavuze ko imbaraga yashyize ku kurwanya umubyigano w’ imodoka nta musaruro zatanze. Abandi bavuga ko impamvu yateze iyi gale ya moshi ari uko ashaka kwiyegereza abaturage kuko amatora ari hafi.

Ramaphosa n’ abandi bayobozi bari kumwe bari bagiye mu bukangurambaga bwo kwamamaza ishyaka ANC.

Ibitekerezo

  • Ibyoyakozenda,bishimyentahandi,ndabyumva nibyagaciro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa