skol
fortebet

Perezida wa Botswana yarokotse impanuka y’indege

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Impanuka ni imwe mu bintu biba bitunguranye cyane kandi Abanyarwanda bo bavugako Impanuka itagira rutangira, Kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yarokotse impanuka ya kajugujugu ubwo yari mu mujyi wa kabiri munini muri icyo gihugu, Francistown.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Botswana, Botswana Defence Force n’ibiro bya Perezida byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Perezida byabaye ngombwa ako ihagarara igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Francistown ubwo yari ihageze itangiye kugendesha amapine ngo ihagarare.

Itangazo ryagiraga riti “Ubwo yari itangiye kugendesha amapine kugiera ngo ibone uko ihagarara ku kibuga cy’indege, abapilote batangaje ko hari ibimenyetso by’uko moteri ifashwe n’inkongi b ahita bayizimya.”

Bakomeza bavuga ko abagenzi batanu barimo Perezida Mokgweetsi Masisi ndetse n’abandi batatu bari bwatwaye indege nta kibazo bagize.

Igisirikare cyatangaje ko kiri maso mu bijyanye n’umutekano w’ingendo za Perezida ndetse n’abandi gishinzwe kurinda.

Perezida Masisi yategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye inkongi ya moteri nkuko Ibiro Ntaramakuru by’abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Mu ntangiriro z’uku kwezi inzego zishinzwe ubutasi muri Botswana zasabye abashinzwe umutekano gufata ingamba zikomeye mu kongera umutekano wa Perezida Mkgweetsi Masisi kuko uri mu kangaratete.

Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi bibaye ngombwa ko indege ya Masisi igaruka igitaraganya mu gihugu ubwo yari yitabiriye inama ya 12 ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika yaberaga muri Mozambique.

Icyo gihe ngo indege yari imutwaye yagarutse itagezeyo kuko hari amakuru bahawe y’uko yari igiye kugabwaho igitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa