skol
fortebet

Perezida wa Guinea-Bissau yirukanye abagize Guverinoma bose

Yanditswe: Wednesday 30, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida José Mário Vaz ku wa mbere yirukanye abagize Guverinoma bose, kandi ategeko ko icyemezo ke cyubahirizwa ako kanya, ibi bikomeje gushyira mu gihirahiro abakurikiranira hafi iby’iki gihugu kitegura amatora mu kwezi gutaha.

Sponsored Ad

Icyemezo cya Perezida Vaz cyasomwe kuri Radio y’igihugu, avuga ko yagifashe kubera ikibazo gikomeye cya politiki kiri mu gihugu kikaba cyaratimye inzego zimwe zidakora uko bisanzwe.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Aristide Gomes aherytse kwamagana umugambi wo kumihirika ku butegetsi ndetse n’uburyo Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Muri iyi myigararagambyo Umwe mu bigaragambya yarishwe ku wa gatandatu, abandi benshi barakomereka basabaga ko amatora ateganyijwe ku ya 24 Ugushyingo asubikwa kugira ngo babashe kubona akanya ko kugenzura abiyandikishije kuri lisiti y’itora kugira ngo hatazabaho kwiba amajwi..

Perezida Vaz yakaba yarasoje manda ye tariki 23 Kamena 2019 ariko yagumye ku ntebe y’Icyubahiro by’akanya gato binyuze mu biganiro byahuje abahanganye muri politiki ya kiriya gihugu biyobowe n’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Iburengerazuba (Ecowas).

José Mário Vaz aziyamamaza mu matora nk’Umukandida wigenga akazaba ahanganye n’abandi Bakandida 11.

Mu myaka itanu Vaz amaze ku butegetsi hakunze kubaho gusumburanya ba Minisitiri b’Intebe umwe avaho undi ajyaho. Umwuka mubi muri politiki wahereye ku iyirukanwa rya Minisitiri w’Intebe, Domingos Simões Pereira mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa