skol
fortebet

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasabye imbabazi umuntu wese yaba yarababaje

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Uhuru Kenyatta yasabye imbabazi umuntu uwo ari we wese yaba yarababaje, ni amagambo yavuze ubwo yafataga ijambo nyuma y’inama y’amasengesho y’amadini yabereye mu nzu ya Leta ya Nairobi, Perezida Kenyatta yakomeje avuga ko yababariye umuntu uwo ari we wese ushobora kuba yaramubabaje.

Sponsored Ad

Abari bitabiriye ayo masengesho bose bakomye mu mashyi ubwo Perezida Uhuru yagiraga ati: “Twasabwe gushimira Imana no kuyisaba imbabazi noneho natwe tugomba kubabarirana, si byo? Ndasaba imbabazi mwese, niba hari uwo nakoshereje, ndasaba imbabazi.”

Iki kimenyetso cyari mu butumwa butatu bw’ingenzi yari afitiye igihugu ubwo yayoboraga abantu bo mu madini atandukanye ku munsi wa 2 w’amasengesho y’igihugu ya 2020.

Yashimiye abakozi bashinzwe ubuzima n’abatanga serivisi z’ingenzi muri iki gihugu ku bw’imbaraga zabo zo gukumira icyorezo cy’Isi cya Covid-19 muri Kenya, yongeraho ko intambara itararangira.

Perezida Uhuru yagize ati: “Nk’uko byavuzwe, mu byukuri twahuye n’ibibazo byinshi kandi twatsinze intambara nyinshi ariko intambara ntiratsindwa kandi dukeneye gukomeza gusaba Umuremyi wacu kutuba hafi guhera n’uyu munsi.”

Yakomeje ashimira abayobozi b’amadini bayobowe n’umuyobozi w’inama y’amadini Arkiyepiskopi, nyiricyubahiro Anthony Muheria kuba yarateguye iki gikorwa.

Ati: “Twishimiye cyane uruhare mwagize.”

Yongeyeho ati: “Nanjye naba nibeshya ntashimiye abayobozi bacu bose, abo twabanye muri guverinoma, guverinoma zose z’intara ndetse harimo n’abayobozi b’imitwe ya politiki itandukanye, iyo bitaba ubumwe bw’intego, ntitwari kugera kure. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa