skol
fortebet

Perezida wa Koreya ya Ruguru ategeka ababyeyi abana babo bavukanye ubumuga bakicwa urubozo

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuryango mpuzamahanaga uharanira uburenganzira bwa muntu muri Koreya ya Ruguru NKDB washyize ahagaragara raporo ivuga ko Perezida w’ iki gihugu Kim Jon un ategeka ababyeyi gutanga abana babo bavukanye ubumuga bakajyanwa mu bitaro gukorerwaho ubushakashatsi.
Uyu muryango uvuga ko bizwi ko hari ikigo kitwa “Hopital83" "ibitaro83” abana bavukanye ubumuga bajyanwamo bakajya kugeragerezwa intwaro z’ umumara n’ ubundi bushakakashatsi gusa ngo nta muntu n’ umwe uzi agace icyo kigo giherereyemo.
Umwe (...)

Umwe mu babyeyi bambuwe abana yatangarije uyu muryango NKDB ko muri 2012 yabyaye abana babiri b’ impanga bakavukana ubumuga bw’ ingingo, hakaza umusiyantifike agatwara abo bana bombi.

Ibi bituma twa muntu ufite ubumuga uba muri Korea ya Ruguru ugera ahagaragara. Ngo n’ abaganga ubwabo iyo umubyeyi abyaye umwana ufite ubumuga bahita babimenyesha abakora muri icyo kigo gikora ubushakashatsi bagahita baza bagatwara uwo mwana.

The Christian post dukesha iyi nkuru cyatangaje ko atari ubwa mbere Koreya ya Ruguru ishyirwa mu majwi kwigira ntibindeba ku mategeko arengera uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Ngo muri Gashyantare 2014 Komisiyo y’ umuryango w’ abibumbye yita ku burenganzira bwa muntu yatangaje ko ifite amakuru ko abana bavukanye ubumuga muri Korea ya Ruguru bashimutwa bakajyanwa gukorerwaho ubushakashatsi.

Leta ya Kim Jon un ifata abamugaye nk’ abadafite agaciro niyo mpamvu ibafata ikabajyana mu kigo cyiswe “Hopital83” ikajya kubakuraho ingigo, ikabakoreraho ubushakashatsi bw’ intwaro z’ ubumara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa