skol
fortebet

Perezida wa Namibia yashyizeho Minisitiri mushya waciye agahigo ko kuba umwe mu ba Minisitiri bakiri bato ku Isi

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Namibia, Hage Geingob yashyizeho Minisitiri muri minisiteri w’itumanaho n’ikoranabuhanga w’imyaka 23 witwa Emma Theofilus, aba umwe mu ba minisitiri bato ku isi.

Sponsored Ad

Ibi byatumye aba minisitiri ukiri muto mu nteko ishingamategeko zo mu bihugu byo mu majyepfo ya Africa.

Kugirwa Minisitiri kwuyu mugore kwaje mu gihe urubyiruko rwo muri Namibia rwasabaga leta ko nabo bagira imyanya mu buyobozi bwite bwa Leta kugira ngo nabo bashyire itafari ryabo mu kubaka igihugu.

Theofilus wari urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, yavuze ko yatunguwe no kubona ahamagawe kuri telefoni n’ibiro by’umukuru w’igihugu akabwirwa ko yagizwe minisitiri.

Mu ijambo yagejeje ku banya-Namibia, yagize ati “Sintekereza ko ndi umuntu udasanzwe, ariko nanone sinavuga ko ntabunararibonye mfite, kandi sinavuga ko kuba ndi muto cyangwa ndi umugore byambuza gukora, niteguye gukora neza nubwo ari ubwa mbere ngeze muri guverinoma.”

Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane. Kandi ngomba kubera icyitegererezo n’umuvugizi w’urubyiruko.”

Muri Namibia hari abitishimiye ko yagizwe minisitiri kubera ko nta bunararibonye afite ariko kandi hari nabamushyigikiye.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri yakoraga muri Minisiteri y’ubutabera aho yari ashinzwe ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa