skol
fortebet

Perezida wa Sudani y’Epfo yavuze uko yiyumvishe ubwo Papa Francis yacaga bugufi imbere ye maze akamusoma ibirenge[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yavuze ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yasomaga ibirenge bye basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga i Vatican.

Sponsored Ad

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit yavuze akari ku mutima we nyuma yuko asomwe ku birenge na Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko.

Ibi byabaye muri iki cyumweru dusoje ubwo aba bombi bahuriraga mu mwiherero wamaze iminsi ibiri waberaga i Vatican.

Perezida Kiir yavuze ko umwiherero w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ari ‘uw’agaciro kanini’, atangaza ko yahinze umushyitsi ubwo Papa Francis yicishaga bugufi agasoma ibirenge bye. Umwiherero w’aba bayobozi bombi bawukoreye aho Papa Francis atuye.

Mu butumwa yatanze ku munsi wo kwizihiza izuka rya Yesu/Yezu (Pasika), Perezida wa Sudani y’Epfo, Kiir yavuze ko uruzinduko w’iminsi ibiri yakoreye i Vatican ruzifashishwa mu guharanira kugarura amahoro, kunga ubumwe no kugira igihugu gitekanye.

Kiir kandi yaboneyeho gusaba uwahoze ari Visi-Perezida we Dr Riek Machar kugaruka i Juba ‘byihutirwa’ kugira ngo bashakire hamwe umuti w’amahoro arambye. Ati “Kuri uyu munsi twizihizaho Pasika nk’abayobozi banyu turi gukorera hamwe mu kuzana amahoro mu gihugu. Ntabwo twacyererewe. Ndatumira Dr Riek Machar ‘byihutirwa’ kugaruka i Juba kugira ngo dukorere hamwe mu gushakisha umuti w’amahoro no gushyiraho Guverinoma yunze ubumwe.”

Ibitekerezo

  • Aba bagabo bo muli Sudan ntibishinge ibyo Paapa yababwiye ngo abahaye umugisha.Igihe Paapa Yohana Paul II yazaga mu Rwanda muli 1990,ageze ku kibuga k’indege I Kanombe yasomye ubutaka ngo aduhaye umugisha.Nyamara akimara gutaha,intambara yaratangiye ndetse ikurikirwa na genocide yatwaye abantu barenga 1 million.Nubwo bamwe bita Paapa Nyirubutungane,Yesu yavuze ko “nta ntungane ibaho uretse Imana yonyine”.Na biliya Paapa agenda agira abantu “abatagatifu”,akwiye kubireka kubera ko muli Umubwiriza 7:20 havuga ko nta muntu numwe udakora icyaha (na Paapa arimo).Imana yonyine niyo ifite ububasha bwo kugira umuntu umutagatifu.Niko bible ivuga.Ibindi ni ukurengera (usurpation) kandi bibabaza Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa