skol
fortebet

Polisi y’ u Rwanda yeretse Santrafurika icyo ibura ngo itekane itere imbere

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika muri iki cyumweru bifatanyije n’abaturage baho mu muganda;maze baboneraho umwanya wo kubaganiriza kuri gahunda y’u Rwanda yo kwigira gushingiye ku kwishakamo ibisubizo; hibandwa cyane cyane ku ndangagaciro za kirazira, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, ndetse n’umutekano.
Uyu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa 30 Ukuboza 2016. Wakorewe mu gace ka Bazanga; ho mu karere ka gatanu , no mu gace ka (...)

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika muri iki cyumweru bifatanyije n’abaturage baho mu muganda;maze baboneraho umwanya wo kubaganiriza kuri gahunda y’u Rwanda yo kwigira gushingiye ku kwishakamo ibisubizo; hibandwa cyane cyane ku ndangagaciro za kirazira, ubumwe n’ubwiyunge, iterambere, ndetse n’umutekano.

Uyu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa 30 Ukuboza 2016. Wakorewe mu gace ka Bazanga; ho mu karere ka gatanu , no mu gace ka Potopoto; kabarizwa mu karere ka gatatu; aha hose wabereye akaba ari mu Mujyi mukuru w’iki gihugu; ari wo Bangui.

Mu ijambo yagejeje ku magana y’abatugare bawitabiriye,Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yabashimiye imikoranire myiza mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo.

Yagize ati,"Iterambere ry’igihugu cyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mugakunda igihugu cyanyu."

ACP Mwesigye yabasabye gukomeza kwizera no gukorana neza n’abapolisi ndetse n’ingabo bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.

Uretse Abapolisi b’u Rwanda, uyu muganda witabiriwe kandi na Madam Rinah; akaba ari Umuhuzabikorwa wa gahunda za MINUSCA zigamije gukangurira abaturage b’iki gihugu kugira uruhare mu kubungabunga umutekano; Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yacyo, Henrie Tago; abahagarariye Amashyirahamwe abiri y’urubyiruko rw’Aba isilamu n’Abakristu; hari kandi urubyiruko rw’abakorerabushake ruharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere rwo mu Mujyi wa Suma-Potopoto, ndetse n’urubyiruko rukora ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere by’ubukorerabushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa