skol
fortebet

Polisi ya Uganda yaregeye Minisitiri uyishinzwe ko hari abantu bayisebya

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukuru wa Polisi ya Uganda IGP Kale Kayihura yavuze ko polisi y’ iki gihugu imerewe nabi n’ abacengezamatwara (propagandist ) ikintu yagereranyije no kuyigabaho ibitero.
Ibi IGP Kayihura yabivugiye mu nama y’ abapolisi tariki 24 Gashyantare 2018 yabereye ahitwa Kigo mu gihugu cya Uganda.
Yagize ati “Iyi nama ibaye mu gihe isura ya polisi iharabikwa n’ abantu babifitemo inyungu zabo bwite. Buri munsi wumva ngo polisi yagize itya polisi yagize itya”
Gen Kayihura kandi yatumye Minisitiri w’ (...)

Gen Kayihura kandi yatumye Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Gen Jeje Odongo ngo azavuganire polisi ya Uganda mu nama y’ abaminisitiri ihanagurweho umwenda wa miliyari 25 z’ amashilingi ya Uganda ukomoka ku mazi n’ amashanyarazi.

Nubwo bimeze gutyo ariko Minisitiri Gen Jeje Odongo yasabye polisi kwisuzuma aho kwijujuta gusa.

Yagize ati “Mwisuzume ubwanyu. Ibyo babavuga mu itangazamukuru ni ukuri cyangwa ni ibyo babahimbira. Rimwe na rimwe amakosa batuvugaho nitwe tuba turi banyirabayazana bayo.

Ibi bitangajwe mu gihe hakunze kumwikana ahantu hatandukanye bamwe mu bapolisi ba Uganda batewe n’ abantu batazwi bakabambura imbunda ndetse rimwe na rimwe bagasiga babishe.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize humvikanye amakuru avuga ko urwego rwa polisi muri Uganda rwafungiwe amazi n’ ikigo cy’ igihugu gishinze amazi kubera kunanirwa kwishyura imyenda uru rwego rubereyemo Leta.

Yvonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa