skol
fortebet

Polisi ya Uganda yashyinguye huti huti Umunyarwanda wishwe n’abagizi ba nabi ntiyakora iperereza ku bamuhitanye

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda witwa Janvier Nsanzimana w’imyaka 21 yishwe n’abagizi ba nabi ubwo bamuteraga we n’umuvandimwe we Jean d’Amour Rwabayeho bitwaje imipanga bikarangira uyu we abacitse.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times abitangaza,mu ijoro ryo kuwa Mbere w’iki cyumweru,abagizi ba nabi bitwaje imipanga bateye uyu munyarwanda Nsanzimana aho atuye mu karere ka Kyenjojo gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda baramwivugana,mukuru we Rwabayeho arabacika.

Umutangabuhamya wahaye amakuru iki kinyamakuru,yavuze ko aba bavandimwe bagerageje kwirwanaho ariko birangira Nsanzimana atemwe ahasiga ubuzima mu gihe Rwabayeho we yabashije guhunga ariko yakomerekejwe bikomeye.

Umubyeyi waba bana witwa Bernard Sebahutu utuye mu karere ka Burera yatangaje ko uyu muhungu we yatemwe umutwe ndetse ngo yavunwe ukuboko.

Sebahutu yabwiye The New Times ko polisi ya Uganda ikihagera nta perereza yakoze ngo aba bagizi ba nabi bahanwe ahubwo ngo yahise ishyingura huti huti uyu munyarwanda.Uyu musaza yahise yibaza ati “Kuki batigeze bakora iperereza?”.

Ibyakozwe n’aba bapolisi ba Uganda byateye benshi urujijo harimo n’abaturanyi b’aba banyarwanda bifuzaga ko hakorwa iperereza ababigizemo uruhare bagafungwa.

Leta y’u Rwanda yasabye abanyarwanda guhagarika ingendo bakorera muri Uganda kuko iyo bagezeyo batabwa muri yombi,bakajyanwa muri gereza zitazwi gutotezwa ndetse bamwe barapfuye abandi baramugazwa.


Uyu n’umubyeyi wa Nsanzimana wiciwe muri Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa