skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi umugabo waguwe gitumo ari kurisha umugati amazirantoki

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Leta ya Oyo iherereye mu gihugu cya Nigeria, Polisi iheruka guta muri yombi umugabo witwa Emmanuel Egbu usanzwe ari umucuruzi, nyuma yo gushinjwa n’abaturage kurisha umugati amazirantoki.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe afite iduka ry’ibirungo by’umubiri (cosmetics) aho acuruza imisatsi yo muri Brésil, yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo n’abaturage ari kurira amazirantoki n’umugati mu iduka rye riri ahitwa Sango, mu mujyi wa Ibadan.

Polisi ikimuta muri yombi, yamwerekanye imbere y’ibirara byari hafi aho mbere y’uko iduka rye rifungwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Emmanuel Egbu yemejwe na Olugbenga Fadeyi, Umuyobozi ushinzwe inozamubano muri Polisi ya Nigeria ikorera muri iriya Leta ya Oyo. Fadeyi yagize ati:

DPO (Divisional Police Officer) yambwiye ko hari abantu batabaye umugabo warishaga umwanda umugati. Bavuze ko babonye amazirantoki yari yapakiye mu gikapu (kiboshye muri nylon). Yafashwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi.

DPO yamaze gushyikirizwa ikirego kandi uwo mugabo arafunze. Yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo kandi bimwe mu byo yaryaga byajyanwe muri Laboratwari kugira ngo bikorerwe isesengura.

Fadeyi yavuze ko nyuma yo gukora iperereza ku wariye amazirantoki, ikibazo cye kizashyikirizwa ishami rishinzwe iperereza ku byaha rikorera ahitwa Iyaganku, kugira ngo rikomeze iperereza ryimbitse hagamijwe kumenya niba uriya mugabo yarariye amazirantoki nk’umuhango wo kugira ngo abone amafaranga cyangwa hari ikindi agamije.

Ibitekerezo

  • Isi irikoreye kweli!
    Umuntu arya amabyi kugira ngo bigende gt?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa