skol
fortebet

Qatar yatangaje ko igiye kwikura mu muryango w’ibihugu bicukura Petroli

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wambere Taliki ya 03 Ukuboza 2018,igihugu cya Qatar cyamaze gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2019 kizikura mu muryango w’ibihugu bicukura Petroli uzwi nka OPEC.

Sponsored Ad

Qatar yari imaze imyaka 57 iri muri OPEC,yatangaje ko kuva tariki ya 1 Mutarama 2019 izaba itakibarizwa muri uyu muryango urimo ibihugu by’ibihangange.

Minisitiri w’ingufu Saad Sherida al-Kaabi yavuze ko Qatar yifuza gushyira imbaraga nyinshi mu bucukuzi bwa gaz ikava kuri toni miliyoni 77 ikagera kuri toni miliyoni 110 ku mwaka.

Yagize Ati “Qatar yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri OPEC guhera muri Mutarama 2019.Ntabwo dufite petrol nyinshi ahubwo Gas niyo dufite
Al- Kaabi yabwiye abanyamakuru bari mu kiganiro cye I Doha ko Qatar itazareka gucukura petrol ariko ubu bagiye kwibanda kuri Gas,bakongera umusaruro.

Minisitiri al-Kaabi, yavuze ko iki cyemezo batagifashe kubera impamvu za politiki,ahubwo cyafashwe nyuma yo gusuzuma uruhare rw’iki gihugu mu bikorwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa