skol
fortebet

R Kelly yishyikirije ubutabera bumukurikiranyeho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly uzwi nka R Kelly yahamwe n’ibyaha 10 byo gufata abagore biganjemo abatageza ku myaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Hashize iminsi R Kelly ufatwa nk’umwami wa R&B ashinjwa gusambanya abakobwa bakiri bato ndetse no gufata ku ngufu abagore,byatumye inzego z’ubutabera zihaguruka ziramukurikirana ariko byarangiye yishikirije ubutabera bwa Chicago.

R Kelly ntabwo arahamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’abana,ndetse we arabihakana yivuye inyuma.

Ubushinjacyaha buherutse gushyira hanze urwandiko ruta muri yombi umuhanzi R Kelly,bituma yishyikiriza ubutabera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Uhagarariye R Kelly witwa Steve Greenberg, yababajwe n’iki cyemezo cy’umukiliya we ndetse avuga ko cyamutunguye bikomeye.

Steve Greenberg yavuze ko R Kelly yababajwe ndetse ata umutwe kubera ibi byaha byo gufata ku ngufu amaze iminsi avugwaho ndetse ashaka kugaragaza ko ari umwere.

Hashize imyaka 10 R Kelly asinjwa gufata ku ngufu abagore batandukanye barimo n’uwahoze ari umugore we,aho hasohotse na filimi mbarankuru yarimo abantu batanze ubuhamya bw’abagore bavugaga ko yabafashe ku ngufu.


R Kelly w’imyaka 52 yishyikirije polisi ya Chicago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa