skol
fortebet

RDC: Abaganga 74 bashyizwe mu kato kubera Ebola

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abaganga 74 bashyizwe mu kato, nyuma yo gukekwaho Ebola baba baranduriye mu gukora ku bayirwaye.

Sponsored Ad

Itangazo Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yasohoye ku wa 11 Kanama 2018 rivuga ko abo baganga bakoraga ku ivuriro rya Mangina, riri mu Mujyi wa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, bagomba kumara iminsi 21 basuzumwa.

Risobanura kandi ko bagomba kumara ukwezi kose batajya mu kazi, batanemerewe kugira aho bajya mu rwego rwo kwirinda ko babaye barayanduye bayikwirakwiza mu bandi.

Radio Okapi yatangaje ko aba baganga bazaba basimbujwe abandi bo ku yandi mavuriro.

RDC itangaza ko ibinyujije mu nkunga yahawe na Banki y’Isi, yamaze gutegura uburyo bwo kuvura abantu ku buntu ku mavuriro atatu ya Mabalako, Beni na Oicha, aherereye mu duce twagaragayemo Ebola.

Itangazo rikomeza rigira riti “Mu gihe hari icyorezo, ubushobozi ntibukwiye kuba inzitizi zo guhabwa ubuvuzi. Ingamba zo kuvura no gusuzuma ku buntu mu duce twagaragayemo Ebola zigamije gushishikariza abaturage kujya ku mavuriro yemewe vuba, mu gihe hari ikimenyetso kibagaragayeho kuko bibongerera amahirwe yo kubaho.”

Kuri ubu, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima muri DRC, kiri gukwirakwiza ibikoresho bisuzuma i Goma, Mangina ngo hasuzumwe ibizamini byafashwe ku bantu bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abakekwaho Ebola bagashyirwa mu kato.

Nubwo nta mibare mishya y’abamaze kugirwaho ingaruka na Ebola muri iki gihugu iratangazwa, mu cyumweru gishize habarurwaga abantu 34 yishe, ubu hari abandi 49 bafite ibimenyetso byayo nko kuvirirana amaraso, barimo 22 byemejwe ko bayirwaye na 27 bayikekwaho, mu gihe abari gukorwaho igenzura bose ari 53.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa