skol
fortebet

RDC: Abantu 45 bapfiriye mu bwato bwarohamye mu kiyaga cya Mai-Dombe 200 baburirwa irengero

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Abantu 45 biravugwa ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Mai Ndombe giherereye mu Burengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’intara ya Mai-Ndombe witwa Antoine Masamba ,yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 400, muri bo 180 bakaba bararokowe, ariko abandi 200 bakaba baburiwe irengero.

Ubwo bwato bwarohamye ku mugoroba wo ku wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019, ku birometero 30 uvuye mu gace ka Inongo, umurwa mukuru w’intara ya Mai-Ndombe, ubwo bwarimo bwerekeza ahitwa Boliangwa.

Umuyobozi wa Inongo witwa Simon Mboo Wemba yavuze ko polisi yamaze gufunga kapiteni w’ubu bwato ndetse ngo iperereza riracyakomeje.

Abari gushakisha aba bantu baburiwe irengero,bavuze ko ngo kubona aba bantu bose bishobora kuzabatwara ibyumweru 2 cyangwa 3.

Mu kwezi gushize abantu 167 bapfiriye mu mato abiri yarohamye mu Kiyaga cya Kivu kubera ahanini ko bwari butwaye abantu barenze abo bugenewe gutwara.

Igihugu cya Kongo gifite ikibazo gikomeye cy’imihanda, bikaba bitoroshye kugera mu bitandukanye,keretse ugiye n’indege cyangwa n’ubwato.

Izi mpanuka z’ubwato zikomeje gutwara ubuzima bw’abakongomani, zababaje bikomeye perezida Félix Tshisekedi,ategeka ko abagenzi bose bagomba kwambara amakoti yo kwirinda impanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa