skol
fortebet

RDC: Amasezerano y’ umuti ku kibazo cy’ amatora yashyizweho umukono

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe nayo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016 bashyize umukono ku masezerano yo kurangiza ikibazo cya politiki gishingiye ku matora.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe umuhango wo kuyashyiraho umukono wari wabanje kugendeshwa biguru ntege..
Manda ya Perezida Joseph Kabila yarangiye hagati mu kwezi kwa cumi na kabiri. Amatora yagombaga kuba yigijwe inyuma.
Kuwa gatanu nijoro, abahuza bo muri Kiliziya gatolika bavuze ko (...)

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’abatavuga rumwe nayo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016 bashyize umukono ku masezerano yo kurangiza ikibazo cya politiki gishingiye ku matora.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe umuhango wo kuyashyiraho umukono wari wabanje kugendeshwa biguru ntege..

Manda ya Perezida Joseph Kabila yarangiye hagati mu kwezi kwa cumi na kabiri. Amatora yagombaga kuba yigijwe inyuma.

Kuwa gatanu nijoro, abahuza bo muri Kiliziya gatolika bavuze ko amasezerano yari hafi gushyirwaho umukono.

Ariko rero kuri uyu wa gatandatu mu gitondo byagaragara ko ntaho byari byagera.

Abahagarariye ibihugu byabo bari bitabiriye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano maze mu nyuma barigendera bamaze kumenya ko uwo muhango wasubitswe.

Imyigaragambyo yamagana itinzwa ry’amatora yahitanye muri uno mwaka abantu babariwa muri mirongo

Mbere y’uko umwaka urangira mu ijoro nibwo impande zombi zashyize umukono kuri ayo masezerano.

Ayo masezerano ateganya ko ko Perezida Joseph Kabila azaguma ku butegetsi kugeza amatora abaye mu mwaka utaha wa 2017 kandi hakajyaho Leta y’inzubacyuho iyobowe na ministri w’intebe uzatangwa n’abatavuga rumwe na leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa