startimes

RDC: Indege yari yikoreye ibikoresho bya perezida Tshisekedi yaburiwe irengero

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2019 Yasuwe: 4646

Indege y’ubwikorezi y’ingabo za DR Congo yari irimo abantu umunani yaburiwe irengero mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa ejo kuwa kane.Ni indege yo mu bwoko bwa Antonov 72.



Itangazo ry’ikigo gishinzwe iby’indege muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rivuga ko iyi ndege yariho ifasha mu bwikorezi bw’ibikoresho by’umukuru w’igihugu.

Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise ejo kuwa kane bageze mu mujyi wa Beni muri Kivu ya ruguru mu ruzinduko rw’akazi.

Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma saa 13:32 z’amanywa ejo kuwa kane igomba gukora urugendo rw’amasaha atatu kugera i Kinshasa.

Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) hashize iminota 59 ihagurutse.

Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.

Iyi ndege yabuze ivuye i Goma ubu iri gushakishwa nk’uko iki kigo kibivuga.

Umwaka ushize i Kinshasa indege ya Antonov yari itwaye ibikoresho by’amatora yituye hasi hashize umwanya muto ihagurutse ihitana abantu 23 bari bayirimo.

Inkuru BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hoteli ya mbere ku Isi isize Zahabu imbere n’inyuma yafunguwe

Muri Vietnam hafunguwe Hoteli ya mbere ku Isi isize zahabu (gold-plated)...
6 July 2020 Yasuwe: 4328 1

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro hari hashize iminsi 26 abyaye...

Umugore wari umaze imyaka 9 yarabuze urubyaro, nyuma y’iminsi 26 abyaye...
3 July 2020 Yasuwe: 4584 1

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nyakanga 2020, igisirikare cya...
3 July 2020 Yasuwe: 1616 0

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe...

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya...
3 July 2020 Yasuwe: 1114 0

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere...
1 July 2020 Yasuwe: 699 0

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u...

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni,...
29 June 2020 Yasuwe: 6980 1