skol
fortebet

RDC:Inyeshyamba 157 z’aba Mai Mai zamanitse amaboko ziyoboka Tshisekedi

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba zisaga 150 zo mu mutwe wa Mai-Mai ziyemeje kureka kwigomeka ziyoboka ubutegetsi bwa perezida mushya wa RDC, Felix Tshisekedi watorewe gusimbura Kabila.

Sponsored Ad

Aba ba Mai-Mai batangiye kumanika amaboko guhera ku Cyumweru gishize,aho kuri uwo munsi abagera kuri 75 bamanitse amaboko bakurikirwa n’abandi 82 bamanitse amaboko ku munsi w’ejo taliki ya 05 Werurwe 2019.

Nkuko umuvugizi w’ingabo za FARDC yabivuze,izi ngabo zose zamanitse amaboko ndetse zishyikiriza imbunda 12 igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Ingabo 50 za Mai-Mai zahise zisubizwa mu buzima busanzwe mu gihe izindi nazo zishobora gusezererwa kuko bamwe mu banyekongo badashaka ko zishyirwa mu zindi za FARDC.

Inyeshyamba nyinshi zikomeje kumanika intwaro nyuma y’aho perezida Felix Tshisekedi azisabye kumanika amaboko kugira ngo amahoro yongere aganze muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa