skol
fortebet

RDC:Ishyaka rya Kabila ryatsindiye imyanya myinshi muri Sena bimuhesha amahirwe yo guhabwa umwanya uhoraho muri sena

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Urugaga rw’amashyaka ya FCC ruyobowe na’uwahoze ari perezida wa RDC,Joseph Kabila rwamaze kwigaranzura andi mashyaka yose, rutsinda ku bwiganze busesuye mu matora y’abagize sena yabaye ejo ku wa gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe na Néhémie Mwilanya, umuhuzabikorwa wo ku rwego rw’igihugu w’urugaga Front Commun pour le Congo (FCC) rwa Kabila, ryemeza ko rwatsindiye imyanya irenga bibiri bya gatatu by’imyanya 109 y’abagize sena.

Uku gutsinda gukomeye muri Sena kwa FCC, kuje gukurikira uko mu mutwe w’abadepite aho iri shyaka FCC rya Kabila ryabonye imyanya 342 mu myanya 485.

Ubu bwiganze muri sena bw’urugaga rwa FCC rya Kabila, bugiye kubangamira ubushobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo gutegeka mu bwigenge kuko ntacyo azavuga ngo gishyirwe mu bikorwa Kabila atacyemeye.

Bitewe n’abasenateri 108 batowe, Kabila Agomba guhita ahabwa umwanya uhoraho muri sena nkuko biteganywa n’itegekonshinga ku wahoze ari perezida.

Sena iba ifite imbaraga nyinshi muri politiki ya Kongo nkuko biteganywa n’itegekonshinga, umukuru wa sena ni we wa mbere wahita aba perezida mu gihe perezida uriho yaba agize ikibazo kimubuza kuzuza inshingano ze cyangwa yeguye.

Abagize inteko ishingamategeko bahagarariye intara ni bo bonyine bemerewe gutora muri aya matora yo kuri uyu wa Gatanu. Kandi aba biganjemo abo mu rugaga FCC.

Ku wa gatandatu ushize, Flory Kabange Numbi, umushinjacyaha mukuru wa Kongo, yari yandikiye akanama k’amatora k’iki gihugu agasaba gusubika aya matora kugira ngo polisi ishobore gukora iperereza ku birego bya ruswa yavugwaga ko yahawe amashyaka amwe kugira ngo batre FCC.

Bamwe mu badepite batora bivugwa ko basabaga agera ku madolari ibihumbi 50 y’Amerika kugira ngo babone gutanga amajwi yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa