skol
fortebet

RDC: Kabila yatangaje icyo agiye gukora nyuma yo kuva ku butegetsi

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo,Joseph Kabila yamaze gutangaza ko nyuma yo kuva ku butegetsi atagiye kwicara ngo arebe TV ahubwo agiye agiye gushora amafaranga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Sponsored Ad

Kabila uri mu bakire bakomeye muri RDC yiyemeje kuba umushoramari nyuma yo kurekura ubutegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka,akabuha ku neza Felix Tshisekedi.

Nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, Joseph Kabila yiyemeje kwibera umushoramari aho agiye gushyira ingufu ze zose mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Kabila afite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Tanganyika iyobowe n’umuvandimwe we, Zoe Kabila, guhera muri Mata. Aha hacukurwa amabuye ya lithium, zahabu na Etain.

Uretse urwuri rwa Kingakati, Kabila kandi afite izindi nzuri yororeramo inka zisaga ibihumbi bitanu ahitwa Kimpese, ku kirwa cya Mateba n’ibindi bikorwa muri Pariki ya Kundelungu mu Ntara ya Katanga.

Kabira afite ubwato butwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanganyika, kuva mu mujyi wa Kalemie kugera ku cyambu cya Kigoma muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa