skol
fortebet

RDC: Umudepite wasabye abaturage kwica Moise Katumbi ari mu mazi abira

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe riharanira ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo,ACAJ, ryasabye Umucamanza Mukuru gukurikirana umudepite witwa Donat Tshimboj, uherutse gusaba abaturage bo mu Ntara ya Lualaba kwica umunyapolitiki Moise Katumbi.

Sponsored Ad

Uyu mudepite Donat Tshimboj, aherutse guca ibintu muri RDC ubwo yasabaga abaturage bo mu ntara ya Lualaba kwicwa Katumbi naramuka asuye umujyi wa Kolwezi.

Abagize iri shyirahamwe riharanira ubutabera, ACAJ,basabye Umucamanza mukuru w’ urukiko gukirikiranira hafi uyu mudepite kubera iyi mvugo ye ishishikariza abaturage kwica umunyapolitiki Katumbi.

Ikinyamakuru LibreAfrique cyavuze ko Moïse Katumbi yaburiwe kutazakandagiza ikirenge cye mu Ntara ya Lualaba kuva ku itariki 25 Gicurasi 2019, nyum y’imbwirwaruhame ya Depite Donat Tshimboj.

Depite Donat yagize ati” Ntashobora gukoza ikirenge cye hano muri Lualaba kuko ntabwo ari iwabo kandi nta n’ubwo ahavuka”.

Depite Donat Tshimboj aramutse agejejwe mu Rukiko azakurikiranywaho ibyaha bikurikira ,gushishikariza abaturage amacakubiri ashingiye ku moko, gutegura ubwicanyi bukorewe inyokomuntu ndetse no gushishikarazi abaturage gusubiranamo.

Moïse Katumbi yatangiye kubona abamurwanya nyuma yo guhunguka kuwa 20 Gicurasi 2019 aturutse mu Bubiligi aho yari amaze imyaka 3 mu buhungiro.

Ibitekerezo

  • Nubwo kujya muli Politike bituma benshi bakira,haberamo ibintu byinshi bibi:Ubwicanyi,amanyanga,kubeshya,gutonesha bene wanyu,kunyereza,etc...Niyo mpamvu Yesu yasize abujije abakristu nyakuri kutivanga mu byisi nkuko Yohana 17:16 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuri batajya muli politike.Ahubwo nkuko Yesu yasize abasabye muli Yohana 14:12,bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’Imana bwenda kuza bugahindura ibintu.Urugero,buzakuraho ibibazo byose harimo urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Abantu bibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Ntabwo bazaba muli paradizo dutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa