skol
fortebet

RDC: Umukuru w’inyeshyamba yiciwe mu mirwano yari ahanganyemo n’undi mutwe

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019,umuyobozi w’inyeshyamba wiyise General Cisayura, yishwe arashwe mu mirwano yamuhuje n’undi mutwe muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega , mu gace kitwa Kabare ko muri Kivu y’Amajyepfo.

Sponsored Ad

Uyu Cisayura bivugwa ko yarashwe na bamwe mu basirikare bari bahanganye ba koloneri Chance.

Iyi mitwe ya gisirikare yashyamiranye,yari isanzwe icukura bitemewe n’amategeko amabuye y’agaciro,agatema n’ibiti byo muri iyi pariki ya Kahuzi Biega nkuko radio Okapi ibitangaza.

Ubu bushyamirane hagati y’izi nyeshyamba bwatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru aho uyu Gen. Ciyasura yafataga nta mpamvu umwe mu barwanyi b’umwanzi we nkuko byatangajwe n’abaturage ba Kabare.

Col. Chance abonye ko Gen.Ciyasura afashe umurwanyi we, nawe yahise afata icyemezo cyo gutangiza intambara.

Iyi ntambara yavugije ubuhuha mu ijoro ryo kuwa Gatanu,amasasu aravuga,kugeza ubwo inyeshyamba za Col.Chance zirasiye Gen. Ciyasura bari bahanganye mu cyaro cya Cianyana muri Bulindi agahita apfa.

Umuyobozi wa Kabare yabwiye Radio Okapi ko iyi mirwano yakangaranyije abaturage ijoro ryose ndetse no mu gitondo cyo kuwa gatandatu mu biturage byegereye Pariki ya Kahuzi Biega.

Ibitekerezo

  • Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.Nubwo abantu banga kwemera ibyo bible ivuga,bakizera ibyo abantu bavuga,ni ukwibeshya.Kuva na kera abantu bananiwe gukuraho ibibazo biri mu isi.Intambara aho kuvaho,ziriyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa