skol
fortebet

Reba abaherwe 5 ba mbere muri Afurika babigezeho ku bwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kubarwa mu baherwe ba mbere bo muri Afurika ni amahirwe yifuzwa abantu benshi batabaho kwishimira. Bavuga ko kuvuka uri umukene ni byanze bikunze ariko gupfa uri umukene ni amahitamo y’umuntu ku giti cye.

Sponsored Ad

Iri jambo rirumvikana cyane urebye ko benshi mu baherwe bo muri Afurika bagezweho cyane bavutse ntacyo bafite. Kuva mu ntangiriro zicishije bugufi, abo banyafurika batanu bakomeye bakuze bavamo bamwe mu bantu bakize cyane kwisi.

5. Chris Kirub (Kenyan)

Uyu mucuruzi wo muri Kenya ufite imyaka 75 yavukiye mu muryango ukennye, kandi yabuze ababyeyi bombi akiri muto cyane. Avuga ko yagombaga gukora mu biruhuko by’ishuri kugira ngo abone amafaranga yo kumurera no kwita kuri barumuna be.

Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi, Chris yagurishaga akanasana silinderi za gaze kuri Sitasiyo ya Shell Petroleum, byose ku mafaranga atari no kugurira umuntu ifunguro rya nimugoroba.

Kuva icyo gihe, yakuze aba umucuruzi w’igihangangei, ku buryo atunze Kompanyi z’ishoramari nyinshi nka Capital FM, Harco Tiger Industries LTD na Centum, n’izindi. Ni na nyiri inzu ebyiri z’ubucuruzi, zimwe mu masoko manini yo muri Afurika. Umutungo we ubarirwa muri miliyari imwe y’amadolari.

4. Anas Sefrioui (Moroccan)

Anas Sefrioui wavutse mu 1957 i Fes, muri Maroc, avuga ko byabaye ngombwa ko areka ishuri kugira ngo afashe se gukora ibumba rizwi cyane ryo koza umusatsi.

Muri uyu mushinga niho Anas yateje imbere ubuhanga bwe bwo kwihangira imirimo. Kuva mu mfaranga yinjizaga, Anas yatangiye ubucuruzi bw’umutungo utimukanwa mu 1988. Iterambere rye ryabaye mu 1995 ubwo yatsindaga amasezerano na guverinoma ya Maroc yo kubaka amazu atewe inkunga.

Kugeza ubu, ni umuyobozi mukuru wa Addoha Group (isosiyete ikora ubwubatsi) na CIMAT (uruganda rukora sima). Umutungo wa Anas ubarirwa kuri miliyari imwe y’amadolari.

3. Patrice Motsepe (South African)

Patrice Motsepe yavutse mu 1962 i Soweto, agace gakomeye ka Afurika y’Epfo. Se yari umwarimu waje kuba nyuma umucuruzi.

Kuva mu iduka rya se rya Spaza (iduka ridasanzwe rimenyerewe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo) nibwo Patrice Motsepe yabonye ubumenyi bwo kwihangira imirimo.

Mu 1994, Patrice yinjiye mu kigo cy’amategeko cya Bowman Gilfillan, ubwo yri arangije amashuri muri kaminuza ya Witwatersrand afite impamyabumenyi ihanitse. Nyuma yaje gushinga African Rainbow Minerals, imwe mu ma sosiyete akomeye acukura amabuye y’agaciro muri Afurika y’Epfo. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 2.9.

2. Issad Rebrab (Algerian)

Issad yavutse mu 1944 avuka ku mugabo urwanira umudendezo n;uburenganzira bwa muntu. Yatangiye gukora nk’umwarimu mbere yo kureka uwo mwuga ngo yinjire mu bucuruzi.

Yatangije ikigo cye cy’ibaruramari – icya mbere mu bindi bigo byatsinze nyuma birimo Profilor na Metal Sider, byose bikaba byarasenyutse mu gitero cy’iterabwoba mu 1995. Nyuma y’iki gitero, Issad yahunze Alijeriya aze kugaruka mu 1998 afite umushinga mushya, Cevital, umushinga munini w’ubuhinzi muri Alijeriya. Umutungo we ugera kuri miliyari 3,5 z’amadolari.

1. Mike Adenuga (Nigerian)

Mike Adenuga ni umuntu wa kabiri mu baherwe muri Nijeriya, ufite umutungo ungana na miliyari 10 z’amadolari guhera muri Nzeri 2015. Yavutse mu 1953 mu muryango winjizaga amafaranga make cyane.

Se yari umwarimu w’ishuri na nyina ari umucuruzi. Mike yagombaga gukora nk’umushoferi wa tagisi kugirango kwishyura amashuri ye ya Kaminuza. Ubu ni nyiri Kompanyi yitwa Globacom, uruganda rwa kabiri runini mu itumanaho muri Nijeriya kandi afite imigabane muri Banki ya Equitorial Trust Bank na Conoil (yahoze ari sosiyete ya peteroli ihuriweho). Umutungo we ubarirwa muri miliyari 10 z’amadolari ya Amerika.

Ibitekerezo

  • Mike Adenagu I would like to chat with you on whatsapp please accept my number +250784661408

    Mike Adenagu
    I would like to chat with you on whatsapp please accept my number +250784661408

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa